Abakinnyi basaga 150 ni bo bagiye guhurira muri “Rwanda Open 2022”, iteganyijwe kuba ku wa 12-18 Ukuboza 2022.
Irushanwa Rwanda Open ryakinwe ku nshuro ya mbere mu 2017, mu 2018 habuze ubushobozi bwo kuritegura, ariko mu 2019 ryarabaye ari na bwo riheruka kuba.
Ubwo riheruka kuba Umunya-Kenya, Ismael Changawa, ni we waryegukanye. Yaritwaye atsinze mugenzi we, Kevin Cheriyot amaseti 2-0 (6-1, 6-2) ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Irushanwa ry’uyu mwaka ntabwo rizabera aho ryakiniwe ubushize kubera imirimo iri gukorwa yo kuvugurura Stade Amahoro. Imikino yose ya Rwanda Open 2022 izabera ku bibuga bya IPRC Kigali.
Iri rushanwa kandi mu igaruka ryayo, ryazanye impinduka ugereranyije n’iriheruka kuko rizaba rifite umwihariko mu bihembo.
Rwanda Open 2022 yashowemo arenga miliyoni 32 Frw, azifashishwa mu guhemba abazitwara neza mu byiciro bitandukanye.
Umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu bagore mu babigize umwuga azahembwa 2500$, akabakaba miliyoni 2,5 Frw.
Ibindi bihembo bizasaranganywa abandi bazaba bitabiriye iri rushanwa barimo abakina batarabigize umwuga ndetse n’abazakina Tennis y’abafite ubumuga (Wheelchair Tennis).
Muri aba bose bazaba bahatanira ibihembo, hari abazakina nk’amakipe ya babiri kuri babiri, abandi bakine umwe kuri umwe, nk’uko bisanzwe bikorwa mu marushanwa ya Tennis.
Abakinnyi bazitabira “Rwanda Open 2022” batangiye kwiyandikisha ndetse iki gikorwa kikaba kizashyirwaho iherezo, ku wa 7 Ukuboza 2022.
Rwanda Open ni irushanwa ryitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi, Népal, u Butaliyani na Suède.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!