00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Table Tennis: Ndekwe Kellys na Hirwa Kellia begukanye ’Chinese Ambassador’s Cup 2025’ (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 November 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Ndekwe Kellys mu bahungu na Hirwa Kellia mu bakobwa,ni bo begukanye Irushanwa rya “Chinese Ambassador’s Cup 2025” mu mukino wa Table Tennis, ryabaye ku nshuro ya gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2025.

Iri rushanwa ryabereye muri Gymnase yo muri Sainte Famille i Kigali, ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 203 mu byiciro bitandukanye ndetse ni ubwa mbere ryitabiriwe kuri urwo rwego.

Abarimo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi; Uwayo Fabrice wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo; Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda; Umutoni Salama na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Table Tennis, Birungi John Bosco, bitabiriye isozwa ry’iri rushanwa ku Cyumweru.

Mu bagabo, ni ukuvuga abari hejuru y’imyaka 19, ryegukanywe na Ndekwe Kellys nyuma yo gutsinda Mugisha Théophile amaseti 3-1 mu gihe mu bagore ryatwawe na Hirwa Kellia watsinze Kamikazi Elizabeth amaseti 3-0.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 15, Kamikazi Elizabeth yatsinze Uwase Divine amaseti 3-0, anaritwara mu batarengeje imyaka 19 atsinze Uwase Diane.

Mu bahungu batarengeje imyaka 15, Munezero Didier yatsinze Ebonga Shakuru amaseti 3-1 naho mu batarengeje imyaka 19 hatsinda Shimirwa Blaise watsinze Munezero Didier amaseti 3-1.

Mu bakanyujijeho, Mujuni Allan Edgar yongeye gutwara iri rushanwa atsinze Nshuti Kenneth amaseti 3-0 nk’uko byari byagenze mu 2024.

Mu bagore bakina ari babiri, irushanwa ryegukanywe na Tumukunde Hervine afatanyije na Twizerane Régine aho bombi batsinze Kamikazi Elizabeth na Uwase Diane.

Ni mu gihe mu bakina bavanze, abahungu n’abakobwa, irushanwa ryegukanywe na Tumukunde Hervine afatanyije na Shimirwa Blaise batsinze Kamikazi Elizabeth na Munezero Didier.

Ni ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa rya Table Tennis mu Rwanda hakinwe imikino y’abahungu bakina bafatanyije n’abakobwa (Mixed doubles) mu gihe iy’abakina ari babiri [doubles] yatangiye mu 2024.

Muri rusange, Ikipe ya Spero TTC ni yo yahize izindi kuko yegukanye imidali 17 irimo itanu ya Zahabu, ikurikirwa na Ubumwe TTC yatwaye imidali 10 irimo itatu ya Zahabu na Rilima TTC yabaye iya gatatu ifite imidali itandatu irimo ibiri ya Zahabu.

Vision TTC yabaye iya kane n’imidali ibiri, Gasabo TTC iba iya gatanu n’umudali umwe, zikurikirwa na Delta TTC, NISR TTC na Inspire Stars TTC zitatwaye umudali n’umwe.

Amb. Gao Wenqi yavuze ko nka Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda banyuzwe n’uburyo bakorana na Federasiyo ya Table Tennis.

Ati "Ndashima Federasiyo kuba yarashyize imbaraga nyinshi mu bakiri bato cyane, ni ibyerekana ko umukino uriho kandi n’ejo uzaba uhari kuko kubona abana bangana batya bakina, kandi urwego rw’imikinire ukabona ruteye imbere biranejeje."

Yunzemo avuga ko nta kabuza, Ambasade y’u Bushinwa izakomeza gukorana n’iri Shyirahamwe no mu yandi marushanwa ari imbere mu rwego rwo guteza imbere Table Tennis mu Rwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Table Tennis, John Bosco Birungi, yashimye cyane uruhare u Bushinwa bukomeje kugira mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda haba mu bushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho, ariko cyane mu guhugura no gutyaza abakinnyi n’abatoza b’Abanyarwanda.

Yahamagariye ababyeyi gushyigikira abana babo bakina Table Tennis n’abandi gukomeza kuzana abana muri uyu mukino dore watangiye no gukinwa hirya no hino mu mashuri atandukanye mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages