Inkuru ya Shukuru Ebonga numero ya mbere mu Rwanda mu mukino wa Table Tennis mu bakiri bato, yaje kujya hanze ubwo u Rwanda rwakiraga imikino nyafurika muri uyu mukino, maze bikaza kumenyekana ko uyu musore w’imyaka 12 yavuye i Rubavu bimusabye kugurisha inkweto zeariko ngo akunde arebe numero ya mbere kuri uyu mugabene Aruna Quadri wakinira muri BK Arena.
Nyuma y’uko uyu Munya-Nigeria amenyeye iby’uyu musore ukiri muto, yemeye kuzamushyigikira ngo na we azatere imbere muri Table Tennis aho yaje no kumugenera impano y’ibikoresho yaje gushyikirizwa ubwo yari amaze gutsinda Gisubizo King ku mukino wa nyuma akegukana irushanwa ryo GMT mu batarengeje imyaka 12.
Muri ibyo bikoresho yahawe harimo imipira n’amakabutura, inkweto n’amasogisi, agakapu ko kubikamo “Racket” bakinisha, n’ibindi byinshi harimo n’ibikoresho byo kwigana byiyongera kuri Racket Aruna Quadri yakoresheje mu irushanwa ryabereye i Kigali na yo ifitwe na Shukuru Ebonga.
Uretse Shukuru witwaye neza mu bana mu irushanwa rya Table Tennis ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bagabo Masengesho Patrick yegukanye igikombe atsinze Muyisenge Devoir de Dieu ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 mu gihe mu bagore Tumukunde Hervine yegukanye igikombe atsinze Hirwa Kelia amaseti 3-2.
Mu ngimbi (Juniors,U-18), Shimirwa Blaise yatwaye igikombe atsinze Mugisha Isaïe amaseti 3-0 na ho mu bangavu igikombe gitwarwa na Ishimwe Sonia atsinze Ntakirutimana Solange amaseti 3-0 mu gihe mu bana bato b’abakobwa igikombe cyatwawe na Diane Uwase atsinze Kamikazi Elizabeth ku mukino wa nyuma.
Ubwo imikino yari ishojwe, umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Table Tennis mu Rwanda, Ndizeye Yves yashimiye Shukuru Ebonga ku muhate akomeza kugaragaza, n’inzozi zo kugera kure ahorana, ndetse anashimangira ko nka Federasiyo bazakomeza gushakira abakinnyi imikino myinshi n’amarushanwa hazamurwa urwego rw’abakinnyi ari nako babafasha gukabya inzozi zabo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!