00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sitting Volleyball: Umutoza yasezeye habura amezi atatu ngo u Rwanda rwitabire Shampiyona y’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 April 2026 saa 12:54
Yasuwe :

Umunya-Misiri Dr. Mosaad Elaiuty wari Umutoza w’Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu Bagabo n’Abagore, yasezeye mu nshingano mu gihe habura amezi atatu ngo amakipe yombi yitabire Shampiyona y’Isi izabera i Hangzhou mu Bushinwa tariki 10-17 Nyakanga 2026.

U Rwanda rwabonye itike yo kuzakina iri rushanwa nyuma yo gutwara Shampiyona Nyafurika ya 2025 mu bagore mu gihe abagabo babaye aba kabiri muri iyo mikino yabereye i Nairobi muri Nyakanga umwaka ushize.

Mu gihe imyiteguro ya Shampiyona y’Isi yasaga n’iyatangiye, haratangiye gutoranywa abakinnyi bazayikina, Umutoza Mosaad Elaiuty yanditse asezera ku nshingano.

Ubutumwa IGIHE yabonye uyu mutoza yahaye abamwungirije ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, bugira buti “Ndabamenyesha ko nasezeye ku mwanya w’umutoza mukuru w’Amakipe y’u Rwanda y’Abagabo n’Abagore ya Sitting Volleyball.”

Perezida wa NPC Rwanda, Bizimana Dominique, yabwiye IGIHE ko gusezera k’uyu mutoza na bo babibonye.

Ati “Nk’uko wabibonye, natwe twabibonye uko yabyanditse.” Abajijwe niba hari impamvu yatanze, yasubije ati “Oya”.”

Abajijwe ikigiye gukurikiraho, Bizimana yavuze ko inshingano zifatwa n’abari bungirije Mosaad Elaiuty.

Ati “Ntabwo Ikipe y’Igihugu yahagarara kubera umuntu umwe, ntabwo ari kampara. Yari afite abamwungirije, barakomeza akazi.”
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko gusezera k’uyu mutoza byaturutse ku kutumvikana n’ubuyobozi bwa NPC Rwanda ku bijyanye no guhamagara Ikipe y’Igihugu ndetse n’uburyo yifuzaga gukoramo.

Dr. Mosaad Elaiuty wari wongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu 2025, yatozaga u Rwanda ku nshuro ya gatatu kuva mu 2023, mu gihe inshuro ebyiri zibanza byari hagati ya 2019 na 2022.

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa mbere muri Sitting Volleyball y’abagore muri Afurika n’urwa kabiri mu bagabo, inyuma ya Misiri. Ku Isi, ni urwa munani mu bagore, naho mu bagabo ni urwa 16.

Dr. Mosaad Elaiuty watozaga amakipe y'u Rwanda ya Sitting Volleyball yasezeye kuri izi nshingano
Perezida wa NPC Rwanda, Bizimana Dominique, yavuze ko abari bungirije Mosaad ari bo basigarana inshingano
Mosaad Elaiuty watozaga u Rwanda kuva mu 2019, yeguye habura amezi atatu ngo rwitabire Shampiyona y'Isi izabera mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages