Iri siganwa rizaba ari irya kabiri ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma ya Sprint Rally yabereye i Rwamagana muri Werurwe.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umwe mu bayobora ibirori bakomeye mu Rwanda, Sandrine Isheja, azakina iri siganwa ari mu modoka imwe na Giancarlo Davite.
Kuri ubu, Giancarlo Davite ni we uyoboye Shampiyona y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa mu modoka n’amanota 35, nyuma yo kwegukana Sprint Rally yabaye mu mezi abiri ashize. Ni we kandi Munyarwanda rukumbi uri ku rwego rwo gukina Shampiyona Nyafurika kubera imodoka ye ya Mitsubishi Evo10.
Ubwo habaga iryo rushanwa, Sandrine Isheja yari yitabiriye aya masiganwa y’imodoka bwa mbere, icyakora ntiyakinnye, ahubwo yari kumwe na Yoto Fabrice mu modoka igenda imbere y’iziri kurushanwa izwi nka ‘Zero car’, mu rwego rwo kwimenyereza.
Sandrine Isheja winjiye muri uyu mukino afasha umushoferi, agiye kwiyongera kuri Kalimpinya Queen na we uri mu bafite izina mu myidagaduro ariko unamaze kuryubaka muri uyu mukino.
Kalimpinya utarahiwe na Sprint Rally yakinnye ntasoze muri Werurwe, yitezwe i Huye aho yakoreye amateka muri Werurwe 2023 ubwo yabaga umugore wa mbere uyoboye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka nyuma y’Umubiligikazi Nathalie Cox mu 2000.
Huye Rally igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryitezwemo imodoka z’Abanya-Uganda zirimo Subaru Impreza N12 izaba itwawe na Joshua Muwanguzi ukinana na Hamza Lwanga, Mitsubishi Evo9 ya Dr. Moustapha Mukasa na Mwambazi Lawrence na Toyota Runx ya Gilberto Balondemu.
Huye Rally 2023 yegukanywe n’Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wakinanaga na Abud Karim Kakooza muri Subaru Impreza, mu gihe Kalimpinya Queen wari kumwe na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, yabaye uwa gatatu.
Mu bandi Banyarwanda bitezwe uyu mwaka harimo Kanangire Christian, Mujiji Kevin na Gakwaya Jean Claude.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!