00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Challenger: Arthur Géa yihimuye kuri Napolitano, Trungelliti agera muri ½

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 March 2026 saa 11:09
Yasuwe :

Umufaransa Arthur Géa yihimuye ku Mutaliyani Stefano Napolitano amusezerera muri ¼ cy’icyumweru cya kabiri cy’irushanwa mpuzamahanga rya Tennis riri kubera i Kigali (Rwanda Challenger II), mu gihe Marco Trungelliti we yageze muri ½ asezereye Umuholandi Max Houkes.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2026, ni bwo ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali hakinwe imikino ya ½ y’iri rushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga, aho kuri iyi nshuro bahataniye amanota 100.

Nimero ya mbere mu bahagaze neza mu irushanwa ry’uyu mwaka, Umunya-Argentine Marco Trungelliti watwaye ‘Rwanda Challenger II’ mu 2024, yageze muri ½ asezereye Umuholandi Max Houkes yatsinze amaseti 2-1 (6(6)-7, 7-6(5), 6-3).

Umukino wari utegerejwe na benshi, warangiye Umufaransa Arthur Géa, w’imyaka 19, yihimuye kuri Stefano Napolitano wamusezereye muri ½ cya “Rwanda Challenger I”, amutsinda amaseti 2-0 (6-3, 6-4).

Géa yavuze ko yakinnye icyumweru cya mbere arwaye, ibyatumye atabasha kwitwara neza mu mukino wamuhuje na Napolitano, ariko kuri iyi nshuro yishimiye kumwihimuraho.

Ati “Ni ibintu byiza. Ni ukwihorera kwiza kuri njye. Mu cyumweru cya mbere nari mfite uburwayi bworoheje, gukina birankomerera mu gihe we yakinaga neza. Kubasha gutsinda uyu mukino ni iby’agaciro.”

Mu yindi mikino yabaye, Umutaliyani Marco Cecchinato yageze muri ½ atsinze Umunya-Slovakia Andrej Martin amaseti 2-0 (7-6(7), 6-3) naho Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdenek Kolar asezerera Umunya-Roumania Filip Christian Jianu yatsinze amaseti 2-0 (7-6(8), 7-6(1)).

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatandatu, Marco Cecchinato azahura na Arthur Géa guhera Saa 10:30 naho Marco Trungelliti yisobanure na Zdenek Kolar guhera Saa 11:40.

Umukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, guhera Saa 11:30.

Mu bakina ari babiri, Umufaransa Luka Pavlovic n’Umunya-Serbia Stefan Latinovic bageze ku mukino wa nyuma batsinze Umunyamerika Jay Clarke n’Umuholandi Max Houkes kuri mpaga.

Ni mu gihe Umunya-Bulgaria Alexander Donski n’Umuhinde Siddhant Banthia basezereye Abahinde Nitin Kumar Sinha na S D Prajwal Dev babatsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-4).

Umukino wa nyuma muri iki cyiciro uzatangira Saa 12:50 nyuma y’imikino ibiri ya ½ izahuza abakina ari umwe.

Umufaransa Arthur Géa yageze muri 1/2 yihimuye kuri Stefano Napolitano
Umunya-Argentine Marco Trungelliti akomeje kugerageza kureba uko yakongera kwegukana Rwanda Challenger aheruka gutwara itanga amanota 50 gusa

Amafoto: African Tennis Tour


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages