00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Giancarlo na Sylvia bongeye kwegukana umwanya wa mbere muri Rally de Mille Collines

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 December 2013 saa 06:58
Yasuwe :

Ku munsi wa kabiri wa Rally des Mille Collines, Giancarlo Davite afatanyije na Sylvia Vindevogel bongeye kuba aba mbere, begukana igikombe cy’umukinnyi mwiza mu gusiganwa mu modoka mu Rwanda mu 2013. Giancarlo avuga ko afite intego yo gutwara igikombe cy’Afurika mu 2014.
Ni isiganwa ryateguwe n’ikipe ya Unity Rally Team, abasiganwa bahagurukaga Rweru bagasoreza Gahembe ku ntera ya Km 73. Umuhanda warimo amakorosi manini akomeye gukata.
Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel, n’Umuleti, (…)

Ku munsi wa kabiri wa Rally des Mille Collines, Giancarlo Davite afatanyije na Sylvia Vindevogel bongeye kuba aba mbere, begukana igikombe cy’umukinnyi mwiza mu gusiganwa mu modoka mu Rwanda mu 2013. Giancarlo avuga ko afite intego yo gutwara igikombe cy’Afurika mu 2014.

Ni isiganwa ryateguwe n’ikipe ya Unity Rally Team, abasiganwa bahagurukaga Rweru bagasoreza Gahembe ku ntera ya Km 73. Umuhanda warimo amakorosi manini akomeye gukata.

Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel, n’Umuleti, bakoresheje isaha imwe iminota 22 n’amasegonda 29, na none bakurikirwa na Kwizera Claude n’ Ivubi, bamusize iminota 3 n’amasegonda 50.

Giancarlo Davite na Sylvia Vindevogel nibo batwaye igikombe cya 2013. Hano bari kumwe na Gakwaya Christian, umuyobozi wa RAC

Imodoka yari itwawe na Rusagara Serge yapfiriye mu nzira, ava mu isiganwa mu gihe iyari itwawe na Mayaka Felekeni yahiye ipine, kimwe mu byatumye asubira inyuma ku rutonde rwa Rally des Mille Collines, aba uwa 6 mu modoka 8 asizwe na Giancarlo iminota 19 n’amasegonda 6.

Urutonde rwa Rally des Mille Collines ku munsi wa kabiri

1. Giancarlo Davite 1h22’29"
2. Kwizera Claude -03’50"
3. Murengezi Johnny -07’23"
4.Mohamed Abbas Rosheneli -11’44" (Burundi)
5. Elefter Mitraros -15’21"
6. Mayaka Felekeni -19’06"
7.Cyatangabo Ange -25’33"
8. Semana Genese -1h02’01"

Rally des Mille Collines niryo ryari isiganwa risoza umukino w’amamodoka mu Rwanda mu 2013, aho bakoze amasiganwa 7.

Ku nshuro ya 5, Giancarlo Davite yatwaye ikamba ry’umukinnyi mwiza mu gusiganwa mu mamodoka, afite amanota 138, akurikiwe na Mohamed Roshanali Abbas arusha amanota 39.

Gianca watwaye iki gikombe mu 2008, 2009,2011, 2012 na 2013 avuga ko uyu mwaka wari mwiza, ukomeye, gusa ngo u Rwanda rufite abakinnyi beza ariko bakibura imodoka zikomeye kandi ziteguye neza.

Yagize ati "Nka Johnny [Murengezi] na Claude [Kwizera] ni abakinnyi beza bazwi, Mayaka ntekereza ko ariwe wihuta kurusha abandi ariko haracyari imbogamizi z’imodoka."

Davite avuga ko kwitwara neza biterwa n’imodoka nziza, ikipe ikomeye itanga ubufasha no kugira amahirwe, ngo umwaka wa 2013 uramuha icyizere cyo kwitwara neza mu 2014.

Giancarlo yagize ati "Twitwaye neza, tuba aba mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally, twagize akabazo k’imodoka turi muri Cote d’Ivoire tugiye gusoza, ubu bunararibonye buraduha icyizere cyo gutwara ikamba ry’Afurika mu 2014."

Gakwaya Christian, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu madoka mu Rwanda (RAC) yemeza ko 2013 wababereye mwiza, nta mpanuka bagize, barushijeho gutegura neza ibikorwa byabo, batanga amahugurwa mpuzamahanga ku bategura amarushanwa.

Ku myiteguro ya 2014, Gakwaya yagize ati "Mu 2014, tuzongera ibikorwa remezo turashaka kugira ikibuga gihoraho cyemewe nibura ku rwego mpuzamahanga, guha amahugurwa ababara ibihe (time marshalls) n’abafasha abatwara (co-pilote) ndetse no kurushaho kumenyekanisha RAC hanze y’u Rwanda dutegura amarushanwa 3 i Burundi na Mountain Gorilla."

Mostafa Ouezekhti, umuyobozi mukuru wungirije muri COGEBANQUE, umuterankunga wa Rally des Mille Collines, avuga yabonye irushanwa riteguye neza, abakinnyi bakomeye, bigaragaza ko u Rwanda rufite ahazaza mu gusiganwa mu madoka, yijeje abakunzi ba Rally ko COGEBANQUE izakomeza kubaba hafi mu iterambere ry’uyu mukino.

Ouezekhti yagize ati " Mu 2014, Rally des Mille Collines tuzarigira irushanwa ry’igitangaza, kuko ritegurwa neza, turifuza ko Isi yose imenya ko mu Rwanda hari impano mu gusiganwa mu modoka no mu bindi bikorwa."

Uretse gahunda Ouezekhti avuga zo kongera mashami ya COGEBANQUE mu gihugu nko mu karere ka Kirehe, Bugesera, kubaka icyicaro cya banki no kuvugurura amashami bari basanganywe, nka banki iri ku muvuduko mu gufasha Abanyarwanda hari byinshi babahishiye mu mwaka utaha.

Ouezekhti yagize ati "Turi kubategurira [Abanyarwanda] umwaka utangaje wa 2014, tuzakomeza iyi Rally na Tour du Rwanda, Golf, Miss Rwanda n’ibindi byinshi, bashonje bahishiwe."

COGEBANQUE ifite amashami 19 mu gihugu, ikorera muri buri Ntara, buri shami rifite uburyo biugezweho bwo kubikuza ukoresheje ikarita, kumenya serivisi za banki ukoresheje telefone n’inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.

Mu gihe mu 2014, hateganyijwe ko u Rwanda ruzongera kwakira isiganwa rya moto, iry’imodoka rizongera muri Gashyantare.

Urutonde rw’abasiganwa mu madoka rwa 2013

1. Davite Giancarlo amanota 138
2. Mohamed Roshanali Abbas -39
3. Elefter Mitraros -46
4. Kwizera Claude -68
5. Mayaka Felekeni -74
6. Murengezi Johnny -75
7. Bukera Valery -85
8. Olivier Costa -102
9. Giesen Jean Jean -108
10. Cyaatangabo Ange -108
11. Gakwaya Jean Claude -111
12. Mutuga Janvier -128
13. Rusagara Serge -131

REBA AMAFOTO

Bamwe mu bagize Unity Rally Team bateguye Rally des Mille Collines
Cyatangabo na Helga bakase mu ikoni imodoka yitambika mu muhanda
Cyatangabo na Helga bakase mu ikoni imodoka yitambika mu muhanda
Mayaka yageze mu ikorosi imodoka ye ishya ipine
Mayaka ahindura ipine
Umuyobozi mukuru wungirije wa COGEBANQUE, Mostafa Ouezekhti yashyikirijwe igikombe cy'ishimwe na RAC
Umuyobozi wungirije wa COGEBANQUE na Gianca Rally Team yabaye iya mbere
Ntirushwa Helga, Umunyarwandakazi usiganwa mu madoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages