Mu kwezi gutaha ni bwo hazakinwa imikino ya French Open yamamaye nka Roland-Garros, akaba ari rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi aba mu mwaka w’imikino wa Tennis.
Kugeza ubu Rafael Nadal ari mu bakinnyi bari gukina Madrid Open yo muri Espagne ariko akaba ari irushanwa ari gukinira ku mvune yagize ku itako ituma abangamirwa no kwegukana imikino imwe n’imwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024, yavuze ko ari gukina ariko icyizere cyo kugaragara mu iritaha rya French Open iteganyijwe muri Gicurasi 2024, kiri kugabanuka.
Ati “Ubu nta gitekerezo mfite, uko iminsi ishira niko n’umubiri wanjye ugenda umera neza ariko nta cyizere. Ndabyumva ko bigoye kubyumva ariko Roland-Garros ni ikintu cya mbere mpa agaciro mu bihe byanjye muri Tennis. Ibyo nayiboneyemo ntibizamva mu mutima.”
“Si ugutinya gutsindwa cyangwa nkaba nanatsinda, ariko kujya mu kibuga uziko utarwana cyangwa ngo uhatane biba byiza ubyihoreye utiriwe utuma inzozi zawe zitaba impamo. Nshobora kuba narageze ku byiza ariko mu mwanya muto bikarangira nabi.”
Mu mpera z’umwaka ushize kandi uyu mugabo w’imyaka 37 yari yavuze ko nta mishinga minini asigaje muri uyu mukino cyane ko uyu wa 2024 usa n’uwa nyuma kuri we nk’umukinnyi.
Uyu Munya-Espagne amaze kwegukana Grand Slam 22 ndetse yasoje umwaka inshuro eshanu ari nimero ya mbere ku Isi. Mu gihe yasezera, yaba yiyongereye kuri mugenzi we bahanganye igihe kinini, Roger Federer wasezeye muri Nzeri 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!