00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rwanda Taekwondo yahize abandi batoza ku Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 November 2023 saa 08:07
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Taekwondo mu Rwanda, Dr Hakizimana David, yahize abatoza b’uyu mukino mu mahugurwa yamaze ukwezi abera muri Koreya y’Epfo ku cyicaro gikuru cyawo ku Isi.

Ishyirahamwe rya Taekwondo ku Isi ritegura amahugurwa ndetse n’amasomo ku batoza batandukanye ku Isi, rikabaha ubumenyi butuma bakora akazi kabo ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe Hakizimana yahamaze, yafashe amasomo arimo uko umutoza yigisha umukinnyi gukina bimwe mu bice by’umukino cyane cyane mu cya Kyorugi bakina barwana, na Poomsae bakina biyerekana.

Ni amasomo avuga ko yamwunguye ubundi bumenyi ku bwo yari asanganwe mu buryo bwo kurushanwa ndetse yamaze kugera ku rwego rwo hejuru nubwo adateganya guhagarara mu gukomeza kwiga umukino.

Ati “Umuntu wese ushaka gukomeza gukina agomba kubanza kwiga. Ubu nsigaje andi mahugurwa nk’abiri. Ni amasomo twigiyemo byose nkenerwa muri Taekwondo harimo no kwigisha imitekerereze n’imyumvire y’umukino. Ubu nakwigisha Taekwondo aho ariho hose ku Isi.”

“Nagize amahirwe rero mbyitwaramo neza nshyikirizwa impamyabushobozi n’Umuyobozi Mukuru wa Taekwondo ku Isi [Choi Young Ryul] njyenyine. Ni ishema ku Rwanda ku kuba nakoze imyitozo bwa mbere nkanitwara neza. Ibyo nahawe ngomba kubisangiza abandi.”

Ubufatanye bw’Ishyirahamwe rya Taekwondo ku Isi n’u Rwanda bukomeje gutanga ibisubizo, cyane ko hashize igihe gito ritanze ibikoresho bizafasha amakipe yo mu Rwanda kujya yitoza umukino.

Usibye gukina no guteza imbere umukino wa Taekwondo, Dr David Hakizimana ni umuganga w’indwara z’ubwonko mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umuyobozi Mukuru wa Taekwondo ku Isi, Choi Young Ryul, ni we washyikirije impamyabushobozi Perezida wa Taekwondo mu Rwanda, Dr Hakizimana David
Dr Hakizimana David yiyemeje gusangiza abandi ubumenyi yakuye muri Koreya y'Epfo ku cyicaro cya Taekwondo ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages