00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Les Amis Sportifs batwaye ibihembo byose bya Tour de Kigali

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 September 2015 saa 05:40
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere Les Amis Sportifs b’i Rwamagana bakinnye bafite umuterankunga, COGEBANQUE, begukanye ibihembo bitatu byatanzwe muri Tour de Kigali, Uwizeye Jean Claude aba uwa mbere akoresheje 3h20’34’ ku ntera ya Km 124,9.

Mbere yo kwitabira Tour de Kigali, ikipe y’i Rwamagana ya Les Amis Sportifs yari yatangaje ko yabonye umuterankunga, COGEBANQUE, bari bambaye n’imyenda yayo.

Rugambwa John, utoza iyi kipe avuga ko kubona umuterankunga byongereye icyizere abakinnyi be biganjemo abakiri bato kuko bumvaga ko bashyigikiwe mu gihe bagombaga guhangana na Benediction Club y’i Rubavu ifite abakinnyi benshi bafite ubunararibonye.

COGEBANQUE yatangiye gutera inkunga ikipe y'i Rwamagana ya Les Amis Sportifs
Ku nshuro ya mbere, Les Amis Sportifs bakinanye imyenda y'umuterankunga, COGEBANQUE

Mujyambere Louis de Monfort, Umuyobozi w’ubucuruzi muri COGEBANQUE avuga ko bahisemo gutera inkunga iyi kipe kuko ari abana bari gutera imbere mu rwego rwo guteza imbere Abanyarwanda nka banki y’Abanyarwanda.

Yagize ati " Byadushimishije gutangirana uyu musaruro, tuzakomeza gukora cyane kugira ngo umukino w’amagare ukomeze gutera imbere mu Rwanda dufasha amakipe no gutegura amarushanwa."

COGEBANQUE ni umuterankunga wa Tour du Rwanda izatangira tariki ya 15-22 Ugushyingo 2015 n’amasiganwa ngarukakwezi ya Rwanda Cycling Cup.

Bazenguruka bwa kabiri kuri stade Amahoro, Uwizeye na Nsengimana bajyanye
Igikundi cyari kibakurikiye bagisize umunota
Bagitangira kuzenguruka, Hadi Janvier watwaye Race to Remember na Race for Culture yavuye mu isiganwa

Les Amis Sportifs yihembye Tour de Kigali

Tour de Kigali, iri siganwa ryatangiriye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Bugesera ryitabiriwe n’abakinnyi 39 bo mu makipe atandatu na babiri baturutse i Goma bagomba gusiganwa Km 124,9.

Kuba isiganwa ryari mu muhanda w’imirambi y’u Bugesera byatinze ko bacikamo bice, Hadi Janvier wa Benediction na Twizerane Mathieu wa CCA bayobora isiganwa ku Km cya 20 n’intera y’umunota.

Bafashwe ku Km cya 40 bagenda ari itsinda ry’abakinnyi batandatu biyongereyeho Nsengimana Jean Bosco (Benediction), Karegeya Jeremy (Cine Elmay) na Uwizeye Claude wa Les Amis Sportifs.

Uwizeye Claude yazengurutse bwa nyuma Km 11,5 ari wenyine, Nsengimana yasigaye

Aba batandatu bageze i Nyamirambo kuri 40 ku Km cya 75 bashyizemo intera ya 2’37" bazenguruka Kimisagara – Nyabugogo - Gisozi – Nyarutarama – Kimironko ariko Nsengimana Jean Bosco agera kuri stade Amahoro ari wenyine, bagomba kuzenguruka gatatu.

Bazengurukaga ahantu ha Km 11,5 inshuro eshatu, basoza iya mbere Nsengimana yafashwe na Uwizeye hasigaye kuzenguruka kabiri basize igikundi kibakurikiye umunota.

Hadi Janvier wa Benediction Club wegukanye Race to Remeber na Race for Culture ntiyasoje kuko yavuyemo bataratangira kuzenguruka naho abakinnyi babiri b’i Goma ntibageze n’i Kigali.

Ku nshuro ya kabiri, Uwizeye Claude yageze kuri stade Amahoro ari wenyine asigaje kuzenguruka rimwe, yegukana isiganwa akoresheje 3h20’34’ ku ntera ya Km 124,9.

Nyuma yo gukina ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda mu 2014, Uwizeye amaze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda
Uwizeye Claude yegukanye Tour de Kigali akoresheje 3h20’34’ ku ntera ya Km 124,9

Uwizeye Claude wakinnye bwa mbere Tour du Rwanda mu 2014 yavuze ko yasiganywe nk’uri mu myitozo kuko ari mu bitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika muri Congo Brazzaville.

Yagize ati " Tuzenguruka bwa mbere nagize akabazo mu kuguru (mfatwa n’imbwa) byashize imbaraga ziriyongera nsanga [Nsengimana] Bosco mu nzira ndakomeza."

Uwizeye Claude yegukanye kandi umwanya wa mbere mu bari munsi y’imyaka 23 naho Ukiniwabo Rene wa Les Amis Sportifs aba uwa mbere mu ngimbi.

Ni ku nshuro ya gatatu muri Rwanda Cycling Cup igeze ku isiganwa rya munani, Les Amis Sportifs batwara umwanya wa mbere. Aleluya Joseph yegukanye Kivu Race naho Ndayisenga Valens aba uwa mbere muri shampiyona basiganwa umuntu ku giti cye.

Gasore Hategeka (Benediction) yabaye uwa kabiri akurikirwa na Karegeya Jeremie wa Cine Elmay.

Andi masiganwa abiri asigaye azaba tariki ya 17-18 Ukwakira na 24-25 Ukwakira 2015, azakoreshwa mu kwitegura Tour du Rwanda izatangira tariki ya 16-23 Ugushyingo 2015.

Uwizeye Claude ahabwa igihembo cy'umukinnyi wa mbere na Mujyambere Louis de Montfort wa COGEBANQUE na Rwabusaza Thierry wa FERWACY
Uwizeye yatwaye kandi igihembo cy'umukinnyi wa mbere mu batarengeje imyaka 23
Ukiniwabo Rene yabaye uwa mbere mu ngimbi

Abakinnyi 10 ba mbere muri Tour de Kigali – Km 124,9

1. Uwizeye Jean Claude – Les Amis Sportifs 3h20’34’

2. Gasore Hategeka – Benediction Club 3h24’08"

3. Karegeya Jeremie - Cine Elmay 3h24’25"

4. Twizera Mathieu – CCA 3h24’25"

5. Nsengimana Jean Bosco – Benediction Club 3h26’21”

6. Aleluya Joseph – Les Amis Sportifs 3h26’34"

7. Byukusenge Patrick - Benediction Club 3h26’34"

8. Biziyaremye Joseph – Cine Elmay 3h27’15"

9. Bintunimana Emile – Benediction Club 3h27’18"

10. Ruhumuriza Abraham – CCA 3h27’18"

Tour de Kigali yatangiwe n'abakinnyi 41 barimo 2 bavuye i Goma
Abasiganwa bakiri mu muhanda wo mu Bugesera, Gako
Iri siganwa ryazamutse mu Rugunga banyura i Nyamirambo kuri 40 bakomeza ku Ryanyuma
Gasore Hategeka yegukanye umwanya wa kabiri
Nubwo yayoboye isiganwa mbere yo kuzenguruka, Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa 5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages