00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NPC Rwanda n’abafanyabikorwa bayo bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 November 2025 saa 05:37
Yasuwe :

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC Rwanda] ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana ku Isi [World Children’s Day] uba buri mwaka tariki ya 20 Ugushyingo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, muri Gymanase ya NPC Rwanda iherereye i Remera.

Cyitabiriwe n’Umuyobozi wari uhagarariye UNICEF, Dominic Muntanga; Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Imikino muri Minisiteri ya Siporo, Uwayo Fabrice; Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta; Perezida wa NPC Rwanda, Bizimana Dominique n’abandi.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira bwanjye, igihe cyose” witabiriwe kandi n’ababyeyi b’abana bafite ubumuga butandukanye bari baje kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga. Abana baturutse mu turere turimo Gasabo, Huye, Nyagatare na Rubavu.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA Rwanda), Ingabire Assumpta, yashimangiye uruhare ntasimburwa rw’ababyeyi mu kurera neza kandi mu buryo bwuzuye, no mu kurengera uburenganzira bw’abana, yibutsa ko “kubahiriza no kuzuza ibyifuzo by’abana bafite ubumuga ari inshingano dusangiye twese.”

Dominic Muntanga wari uhagariye UNICEF, yibukije ko “kudaheza abafite ubumuga bizagerwaho mu gihe buri wese azakoresha ijwi rye agakorera ubuvugizi abafana bafite ubumuga.”

Yasabye buri wese kugira uruhare mu gutuma ahantu hafasha buri muntu kugira ukwishyira no kwizana, no gushora imbaraga mu bushobozi bwa buri mwana.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Imikino muri Minisiteri ya Siporo, Uwayo Fabrice, yashimiye abana n’ababyeyi bitabiriye iki gikorwa, avuga ko ari iby’agaciro kubona bakina.

Ati “Uyu ni umunsi mwiza kuri Rwanda rw’ejo kandi ni mwe ahazaza hacu hubakiyeho. Ababyeyi mukwiye gukomeza kwibuka inshingano za kibyeyi.”

Perezida wa NPC Rwanda, Bizimana Dominique, yavuze ko intego bafite ari ugukomeza kuzamura umubare w’abana bakina imikino itandukanye kandi bizeye ko bazabigeraho vuba.

Kuri uyu munsi, abana bakoze ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, bakina imikino itandukanye irimo Boccia na Goalball. Muri Boccia, ikipe Huye yatsinze Gasabo amanota 7-3 mu gihe mu mukino wa Goalball, ikipe ya Nyagatare ari yo yitwaye neza itsinze Rubavu ibitego 8-0. Amakipe yitwaye neza yahawe ibikombe.

Abana bitabiriye iki gikorwa bidagaduye mu buryo butandukanye
Abayobozi bakinanye n'abana umukino wa Boccia
Hakinwe kandi n'umukino wa Goalball ukinwa n'abafite ubumuga bwo kutabona
Amakipe yitwaye neza yahawe ibikombe
Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu kurengera uburenganzira bw'abana
Perezida wa NPC Rwanda, Bizimana Dominique, yashimangiye ko bazakomeza guteza imbere imikino y'abafite ubumuga
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Imikino muri Minisiteri ya Siporo, Uwayo Fabrice, yashimangiye ko abana ari bo "Rwanda rw'ejo"
Dominic Muntanga wari uhagarariye UNICEF muri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages