Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye ari byo gushyira icyuma ku rutugu ukamanuka ugifite ukongera ukazamuka (Squat), guterurisha icyuma agatuza kandi uryamye (Bench Press) no guhagurukana icyuma kiba giteretse imbere yawe (Deadlift).
Hari kandi kuzamura icyuma hejuru ubundi ugasimbuka ugifite (Snatch-Clean and Jerk) ndetse n’icyiciro gikuru cyo guterura icyo ari cyo cyose kiremereye no gukurura imodoka bizwi nka Strongman.
Muri rusange Niyonzima Jean Claude yahize abandi nyuma yo kuba uwa mbere mu byiciro bibiri aribyo Deadlift aho yateruye icyuma gifite ibilo 220 mu bafite ibilo 88-97.
Yongeye kandi kuba uwa mbere guterurisha icyuma agatuza kandi uryamye (Bench Press) aho yateruye igipima igifite ibilo 160.
Mu bafite ibilo biri hagati ya 76 na 83, Nzayirata Etienne yabaye uwa mbere mu gusimbuka uteruye icyuma aho cyapimaga ibilo 98.
Mu bafite ibilo biri hagati ya 78 na 87, Iradukunda Rutambi Wilson wamamaye cyane kuri Youtube yahize abandi mu guterurisha icyuma agatuza aho yateruye ikingana n’ibilo 150.
Mu cyiciro cya strongman kibarizwamo gukurura ikamyo, Ntare Rwamugereka Jimmy yahise abandi nyuma yo kuyikurura metero 20 akoresheje amasegonda 29.
Uyu mugabo kandi yahatse ibilo 300 ku rutugu, agenda metero 20 mu masegonda 15 afite ibilo 240 mu ntoki.
Umugore rukumbi witabiriye iri rushanwa, Ishimwe France yateruye ibilo 120 mu bafite ibiro biri hagati ya 63 na 67.
Sharangabo Alexis wari uhagarariye Komite Olempike muri iki gikorwa yibukije urubyiruko kurwanya ibitekerezo bibi bihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!