Ni isiganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC) mu rwego rwo guteza imbere abategarugori muri uyu mukino.
Rizabera i Gako mu Karere ka Bugesera aho imodoka icyenda zitezwe zizasiganirwa mu mihanda ya Nemba, Kamabuye na Gasenyi.
Muri rusange, isiganwa rizaba rigizwe n’uduce dutandatu dufite intera y’ibilometero 130 mu gihe rizakinwa kuva Saa Yine za mu gitondo mu muhanda wa Gasenyi mbere yo gukomereza i Nemba na Kamabuye.
Mu mabwiriza azarigenga harimo ko nibura buri modoka izaba irimo umugore yaba umupilote cyangwa se umwungirije.
Mu bahanzwe amaso mu isiganwa ry’uyu mwaka harimo Queen Kalimpinya wegukanye Shampiyona y’Igihugu ya 2025, aho no kuri iyi nshuro azaba ari kumwe na Ngabo Olivier bakinana.
Hari kandi Isheja Sandrine uzaba ari umupilote wungirije wa Giancarlo Davite na Miss Aurore Kayibanda uzaba ari umupilote wungirije wa Gakwaya Eric bakunze gukinana amasiganwa menshi.
Izindi modoka zamaze kumenyekana zizitabira harimo iya Chris Banange na Arielle Gahigi n’indi izaba irimo Kayitankore Lionel na Shawn Murengezi.
Ubuyobozi bwa RAC bwatangaje ko amarembo agifunguye ku bagore bifuza kuzitabira iri siganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Igihugu yo Gusiganwa mu Modoka.
RAC isanzwe ifite Komisiyo yitwa "Women in Motorsports Rwanda (WIMR)” aho yatangiye itegura rimwe mu marushanwa aba buri mwaka, ariko nyuma y’uko abagore batangiye kwitabira gukina uyu mukino, na bo bashyirirwaho isiganwa ryihariye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!