Ibi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’imikoranire yasinyiwe i Kigali hagati ya Carlos Takam Foundation n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda ku wa 23 Mata 2024.
Aya masezerano yashyizweho umukino nyuma y’uko impande zombi zatangiye ibiganiro mu Ukuboza 2023, aho Carlos Takam yavuze ko ashaka guhindura Kigali mo Las Vegas nshya.
Uwari uhagarariye Carlos Takam Foundation, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko mu byo bazibandaho muri iyi mikoranire y’imyaka itatu ishobora kongerwa, harimo gushyira Ishuri ry’Umukino w’Iteramakofe i Kigali.
Ati “Carlos Takam ni icyerekezo kuri Afurika, yashakaga aho yubaka icyo cyerekezo cye. Yahisemo ko u Rwanda rwaba igicumbi cy’icyerekezo cye. Kuri Foundation, byari ingenzi ko isinyana amasezerano na Federasiyo kugira ngo bifatanye kuzamura Iteramakofe mu Rwanda no muri Afurika.”
Yakomeje agira ati “Kimwe mu bikorwa dushaka gukorana na Federasiyo ni ukwigisha abakina umukino n’urubyiruko, dushaka ko abakinnyi bagira urwego ruri hejuru mu byo bakora kandi turashaka kugira ‘Académie’ hano, izazamura impano nziza hano ku Mugabane [wa Afurika], kugira ngo tuzagira abakinnyi benshi bakina Imikino Olempike batorejwe hano mu Rwanda.”
Ntoudi yongeyeho bemeranyijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda ko hari iby’ingenzi bageraho muri uyu mwaka, birimo gutegura irushanwa ryo mu karere rizahuza abateramakofe baturutse mu Rwanda, Tanzania, Uganda n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Ni irushanwa rizaba muri Kamena. Ikindi cya kabiri dushaka gukorana na Federasiyo ni ugutangiza ‘Academie’ mu byumweru bibiri imbere cyangwa amezi, turashaka kuzasangiza itangazamakuru byinshi kuri yo.”
Perezida wa Federasiyo y’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vick, yavuze ko bishimiye kugirana imikoranire na Carlos Takam Foundation, ashimangira ko ari intangiriro nziza yo kuzamura uyu mukino.
Ati “Ni nk’aho twaburaga abafatanyabikorwa, abo twari dufite ni Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda batuba hafi, none twungutse undi uvuye hanze. Tugiye kongera impano zikina umukino, tugiye kongera amarushanwa no kubarihira mu mashuri.”
Carlos Takam washinze uyu Muryango ufite icyicaro i Kigali, ni umwe mu bubatse izina mu mukino w’Iteramakofe.
Uyu mugabo w’imyaka 43, akomoka muri Cameroun ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.
Mu 2017, yahatanye mu marushanwa ya WBA, IBF na IBO mu bafite ibilo byinshi. Yahagarariye Cameroun mu Mikino Olempike ya 2004; amaze gukina imirwano 48, atsinda 40, anganya umwe.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!