00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri na Afurika y’Epfo batangiye neza Shampiyona ya ’Gymnastique rythmique’ iri kubera i Kigali(Amafoto)

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 26 April 2024 saa 11:34
Yasuwe :

Ibihugu bya Misiri, Afurika y’Epfo na Angola biri mu byitwaye neza muri shampiyona Nyafurika y’umukino wa ’Gymnastique rythmique’ yatangiye kuri uyu wa kane tariki 25 Mata 2024 muri BK Arena.

Iyi shampiyona yahurije hamwe ibihugu 13 birimo u Rwanda aho intego ari ugushaka ukubona abakinnyi bazahagararira umugabane wa Afurika mu mikino Olimpike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.

Ni imikino yakinwe mu byiciro bine mu bakiri bato n’abakuru birimo “Ribbon, Hoop, Clubs na Balls” bisanzwe bimenyerewe muri uyu mukino aho abakinnyi bakinaga ku giti cyabo ndetse bakanakinira mu makipe.

Ubwo yafunguraga ino mikino ku mugaragaro, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imikino Zephanie Niyonkuru yashimiye impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi yahaye icyizere u Rwanda ngo rwakire ino mikino, aho kuri we asanga imikino ari ikintu cy’ingenzi mu bijyanye na dipolomasi, ubucuti ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi, Perezida waryo wari witabiriye uyu muhango Morinari Watanabe, yashimye u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’uyu mwaka aho yagize ati:“ Turi hano mu Rwanda kubwa Gymnastique kuko kino gihugu gifite ubushake bwo kwakira ibikorwa bya siporo haba muri Afurika ndetse no ku isi.”

Perezida w’uno mukino ku mugabane wa Afurika Dr Ehab Esawy, na we wari muri BK Arena yashimye Morinari Watabe ku nkunga batewe ngo ino mikino igende neza, anashimangira ko ari igihe cyo kwishimira Gymnastique mu Rwanda.

Mu mikino yakinwe kuri uyu wa kane, Afurika y’epfo yaje kuza ku mwanya wa mbere aho yatwaye umudari wa zahabu, igihugu cya Afurika y’epfo gitwara umudari wa Feza mu gihe Tuniziya yaje gucyura umwanya wa gatatu n’umudari wa Bronze.

Mu bakina ku giti cyabo Aliaa Saleh wo mu Misiri yaje ku mwanya wa mbere, Lula Gomezao wo muri Angola aza ku mwanya wa kabiri na ho Habiba Marzouk na we wo mu Misiri yaje ku mwanya wa gatatu.

Imikino ikaba iri bukomeze kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mata 2024 aho abari bwitware neza bazabona itike yo gukina imikino Olimpike izabera i Paris mu Bufaransa.

Umukino wa Gymnastique rythmique ni umwe mu ikunzwe muri iyi minsi
Ni umukino ukinwamo ibyiciro bine haba abakina ku giti cyabo cyangwa mu makipe. Aba bari gukina icyiciro cya Clubs
Perezida w'ishyirahamwe ry'uyu mukino ku isi Morinari Watanabe(iburyo) aganira na mugenzi we uwuyobora muri Afurika Dr Ehab Esawy
Abakina Clubs baba bafite utunt tumeze nk'inkoni
Iki cyiciro muri uyu mukino cyo bakita Clubs
Iki ni icyiciro cyindi muri uyu mukino bita Hoops
Abakina Hoops baba bafite ibisa nk'uruziga
Icyiciro cya Hoop na cyo gikinwa n'abakina bonyine cyangwa bakina mu makipe
Umwe mu bitwaye neza mu bakiri bato mu cyiciro cya Hoops
Ikindi gice cy'uyu mukino kitwa Ball
Abakina baba bafite agapira: Ball
Icyiciro cya Ball mu bigize uyu mukino ni kimwe mu bikunzwe cyane
Bisaba kubyitoza ukiri muto
Utagororotse ntibyagukundira
Kimwe mu byiciro bine byakinwaga muri Arena
U Rwanda rwahatanaga mu ba Junios mu cyiciro cya Hoop
Hakinwaga ibyiciro bitandukanye
Iki gice muri uyu mukino bakita Ribbon aho uhagarariye u Rwanda yiyerekanaga
Abayobozi b'uyumukino wa Gymnasatic mu Rwanda, Afurika no ku isi
Hatanzwe imidari ku bitwaye neza aho Misiri yigaragaje
Hatanzwe imidari ku bitwaye neza aho Misiri yigaragaje
Abana bari baje gukurikirana ino mikino ngo bakure bayikunda
Dr Ehab Esawy uyobora uno mukino ku mugabane wa Afurika na we yari muri BK Arena kuri uyu mugoroba
Morinari Watanabe, uyobora uno mukino ku isi yashimye uko u Rwanda rwakira imikino
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORT Zephanie ni we wafunguye ino mikino
Ni umukino usaba ubuhanga buhambaye
Morinari Watanabe, uyobora uno mukino ku isi yashimye uko u Rwanda rwakira imikino

Amafoto: Remy Moses

Video: Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages