Mu kiganiro The Damon Elliott Show, Tyson yatangaje ko amaze ibyumweru bibiri n’igice ahagaritse kunywa itabi no gutera akabariro kugira ngo azitware neza.
Ati “Mu byumweru bibiri n’igice bishize ntabwo nanyweye itabi ndetse sinateye n’akabariro.”
Mu kindi kiganiro yagiranye na Forbes, yavuze ko yiteguye kuzageza mu byumweru bitandatu akomeje gushyira mu bikorwa uyu muhigo yihaye.
Tyson aheruka umurwano wa kinyamwuga mu 2005 ubwo yakoraga amateka yo kugira intsinzi nyinshi 44 mu mirwano 50 yakinnye, bimugira umukinnyi wa mbere w’iteramakofi ku isi.
By’umwihariko aheruka mu murwano mu 2020 ubwo yahanganaga na Roy Jones Jr warangiye baguye miswi.
Jake Paul bafitanye umurwano, ni indwanyi yahoze ikora ibiganiro byo kuri Youtube ikaba imaze gutsinda imirwano icyenda mu 10 yakinnye. Uheruka yatsinzwe na Tommy Fury murumuna na Tyson Fury muri Gashyantare 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!