Umwongereza Lewis Hamilton w’imyaka 29 niwe wegukanye umwanya wa mbere ku Isi mu isiganwa ry’amamodoka rya Formula One (1) ryaberaga Abu Dhabi yisubiza umwanya yaherukagaho mu 2008.
Lewis Hamilton yegukanye uyu mwanya nyuma yo gutwara icyiciro cya nyuma cy’isiganwa rya Abu Dhabi Grand Prix ku ntera ya 305.775 km (190 miles) akoresheje isaha imwe iminota 39, amasegonda 2 n’ibice 619.
Muri iki gice yakurikiwe n’uwitwa Felipe Massa wo muri Brazil wakoresheje isaha imwe iminota 39, amasegonda atanu n’ibice 119.
Ku rutonde rusange Lewis Hamilton wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes GP yahise aza ku mwanya wa mbere afite amanota 384 akurikirwa n’umudage, Nico Rosberg nawe wari utwaye Mercedes GP wagize amanota 317, naho ku mwanya wa gatatu haza umunya Australia, Daniel Ricciardo n’amanota 238.
Kuba numero ya mbere ku Isi muri F1 kwa Lewis Hamilton byahesheje icyubahiro Mercedes yaherukaga kugira umushoferi uba u wa mbere mu 1955, ubwo Juan Manuel nawe watwaraga Mercedes yabaga numero ya mbere ku Isi.
Lewis Hamilton yagaragaje ibyishimo birenze ibyo yagize ubwo yahigaga abandi.
Yagize ati “Uyu niwo munsi wa mbere mu buzima bwanjye. Mu 2008 wari umunsi ukomeye ariko uyu munsi ndumva birenze, ibyishimo biri hejuru cyane. Nibyo byinshimo bya mbere ngize mu buzima bwanjye, ndumva byandenze.”
Roserberg wabaye numero ya kabili ku Isi yagaragaje ko atishimiye umusaruro atahanye gusa yemera ko yatsinzwe bigaragara na mugenzi we kandi ko hari harimo ihangana rikomeye.
Ati “Ndababaye, amahirwe yari ahari uyu munsi, gusa mu gusoza ntabwo byagenze neza. Lewis yantsinze gusa hagaragaraga guhangana hagati yanjye nawe.”
Dore uko Icumi ba mbere bakurikiranye mu cyiciro cya nyuma, Abu Dhabi Grand Prix
1 Lewis Hamilton(Gbr) Mercedes GP 1hr 39mins 02.619sec,
2 Felipe Massa(Bra) Williams 1:39:05.119,
3 Valtteri Bottas(Fin) Williams 1:39:31.419,
4 Daniel Ricciardo(Aus) Red Bull 1:39:39.819,
5 Jenson Button(Gbr) McLaren 1:40:02.919,
6 Nico Hulkenberg(Ger) Force India 1:40:04.719,
7 Sergio Perez(Mex) Force India 1:40:13.619,
8 Sebastian Vettel(Ger) Red Bull 1:40:14.619,
9 Fernando Alonso(Spa) Ferrari 1:40:28.419,
10 Kimi Raikkonen(Fin) Ferrari 1:40:30.419,
Icumi ba mbere ku Isi
1 Lewis Hamilton(Gbr) Mercedes GP 384pts,
2 Nico Rosberg (Ger) Mercedes GP 317,
3 Daniel Ricciardo(Aus) Red Bull 238,
4 Valtteri Bottas(Fin) Williams 186,
5 Sebastian Vettel(Ger) Red Bull 167,
6 Fernando Alonso(Spa) Ferrari 161,
7 Felipe Massa(Bra) Williams 134,
8 Jenson Button(Gbr) McLaren 126,
9 Nico Hulkenberg(Ger) Force India 96,
10 Sergio Perez(Mex) Force India 59,



















TANGA IGITEKEREZO