00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuyobora umukino w’Umukuru w’Igihugu, izamuka ryihuse rya Tennis no kuba igicumbi cyayo: Ikiganiro na Karenzi Théoneste (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 April 2024 saa 10:04
Yasuwe :

Bitandukanye no mu kindi gihe, muri iyi myaka ibiri cyangwa itatu uhereye mu 2022, u Rwanda ruri kwakira amarushanwa menshi mpuzamahanga ya Tennis ndetse uwavuga ko rwatangiye kuba igicumbi cyayo ntiyaba agiye kure y’ukuri.

Nk’uko byagenze mu 2023, no muri uyu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzakira amarushanwa mpuzamahanga arimo ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade, Billie Jean King Cup, ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4 na Rwanda Open izaba ikomatanyijwe na ITF Men’s Futures.

Ntibyari bimenyerewe kubona amarushanwa nk’aya akomeye, ndetse aya yose agiye kuba akurikiye "ATP Challenger 50 Tour" yakiniwe i Kigali hagati ya Gashyantare na Werurwe uyu mwaka, aho byari inshuro ya mbere ibereye muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikaba yaritabiriwe n’abakinnyi babigize umwuga hari hejuru y’umwanya wa 150.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Karenzi Théoneste uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, yavuze ko ku nshuro ya mbere bakira irushanwa nk’iri rikomeye, bishimiye uko ryagenze ndetse byanyuze n’abarishinzwe.

Ati “Irushanwa ryagenze neza birenze uko twabikekaga, cyane ko bwari ubwa mbere twakiriye iryo kuri ruriya rwego. Ubundi twakiraga amarushanwa ya ITF, ariko ubu noneho twakiriye irya ATP Challenger. Ni ukuvuga iry’ababigize umwuga riri ku rwego rwo hejuru, bafite amanota ari hejuru, bakina amarushanwa akomeye. Ryari ku rwego rusumbye aho twakiraga.”

Yakomeje agira ati “Abo twakoranye muri ATP barabishimye, bashimye ibibuga byacu, aho ibintu byose bihari. Abakinnyi ubwabo nta kibazo cyari kirimo, muri make byarenze uko twabikekaga.”

Karenzi yavuze ko mu byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kiryakiriye, harimo kuba rumaze kugira uburambe bwo kwakira amarushanwa atandukanye kandi akagenda neza, kuba Ishyirahamwe rya Tennis ryarakiriye neza andi marushanwa aheruka no kuba igihugu gifite umutekano, kikanorohereza abakigana kubona Visa.

Mu myaka ibiri ishize, u Rwanda rwakiriye amarushanwa arimo ITF Juniors 30 &60, Davis Cup, Billie Jean’s King Cup na Rwanda Open M25.

Yakomeje agira ati “Tumaze kwakira Rwanda Open M25, hari abakinnyi bavuye aha bagenda neza uburyo irushanwa ryagenze neza, bihurirana n’uko na ATP ishaka kuzana iri rushanwa muri Afurika kugira ngo n’Abanyafurika barigire hafi yabo kuko kurisanga ahandi ni ibintu bihenze cyane. Byahuriranye n’ibyo bindi, batoranya u Rwanda.”

N’uyu mwaka hateganyijwe andi marushanwa atandukanye

Kimwe no mu myaka ibiri ishize, uyu mwaka Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis rizongera kwakira amarushanwa menshi mpuzamahanga rihereye kuri ITF Juniors Grade 5 (J30) mu mpera za Mata.

Muri Kamena ni bwo hateganyijwe Billie Jean King Cup izahuza ibihugu 12 byo muri “Africa Group VI”, rikurikirwe na ITF Juniors Grade 4 (J60) muri Kanama na Rwanda Open M25 muri Nzeri.

Karenzi Théoneste yavuze ko bitandukanye n’imyaka ibiri ishize, muri uyu mwaka u Rwanda ntiruzakira Davis Cup kugira ngo hasaranganywe n’ibindi bihugu.

Ati “Tumaze kuyakira kabiri kikurikiranya, hari n’ibindi bihugu byasabye. Akarere kamwe n’igihugu kimwe ntibyahora bibyakira. Barabidusobanuriye nubwo babishakaga, bati ‘reka duhe amahirwe n’abandi’. Byari kuba ari inshuro ya gatatu twikurikiranyije. Ubu ikipe yacu izasohoka ijye mu gihugu kizaba cyatoranyijwe.”

Ku bijyanye n’icyo aya marushanwa asigira igihugu, Karenzi yavuze ko afasha abakinnyi b’Abanyarwanda bayitabira bitabasabye ubushobozi burenze, hari abayabonamo amafaranga ndetse hari n’icyo yinjiriza igihugu binyuze mu bayitabira.

Ati “Imwe mu mpamvu nyamukuru ni ukugira ngo twegereze abakinnyi bacu amarushanwa kuko biragoye ko umukinnyi w’Umunyarwanda yashobora kuzenguruka Isi ayitabira. Iyo abayitabira baje barara muri hoteli zacu, bagenda mu modoka zacu, hari inyungu mu bukungu bw’igihugu. Ikindi ni uko agurisha isura y’igihugu kuko aba yerekanwa ari kuba hirya no hino ku Isi.”

Yakomeje avuga ko uretse aya marushanwa mpuzamahanga, hari n’ayandi y’imbere mu gihugu bateganya, kandi na yo bashaka kuzamurira urwego kugira ngo hagire icyo asigira abakinnyi.

Ati “Kimwe mu bintu bituma umukinnyi atera imbere ni uko agira amarushanwa menshi. Gahunda rero iriho ni uko hari andi marushanwa atatu, ane, manini, na yo tuzajya tugira buri mwaka. Turashaka abaterankunga batanga amafaranga yisumbuye, abakinnyi bagakina babona igihembo cyisumbuyeho.”

Ayo marushanwa arimo iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Gicurasi, iryo Kwibohora muri Nyakanga, irizahuza amakipe “Inter-Club” n’iry’Intwari ryagombaga kuba uyu mwaka muri Gashyantare ariko rigahurirana na ATP Challenger Tour.

Birashoboka ko abakinnyi b’Abanyarwanda bagera ku rwego rw’amarushanwa rwakira?

Nk’uko byagiye bigaragara kenshi mu marushanwa u Rwanda rwakiriye, abakinnyi b’Abanyarwanda bagorwa no kurenga ijonjora rya mbere, cyangwa kugera kure hashoboka.

Byagiye bigorana kandi kuri bamwe kurenga amajonjora ku buryo bemererwa kwinjira muri tombola y’abahatana mu byiciro bisanzwe.

Karenzi yavuze ko hari uburyo batangiye guteguramo abakinnyi bakiri bato kugeza ku bakuru mu byiciro bitandukanye, ku buryo mu myaka itatu cyangwa itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi bakomeye.

Ati “Ni ibintu bishoboka cyane kandi ntabwo byaba ari ibintu bisa neza guhora twakira amarushanwa, ariko nta Banyarwanda tubona bagira intambwe batera. Bigomba kujyana. Twahereye mu byiciro by’abari munsi y’imyaka 12, kugeza ku bakuru bakinira Ikipe y’Igihugu. Hagati y’imyaka itatu n’itanu, umuntu yabizeza ko dushobora kubona abana bameze neza.”

Yongeyeho ko hari abakinnyi 14 bakiri bato, bitabwaho byihariye hagamijwe kuzamura abanyempano.

U Rwanda ruteganya kwakira amarushanwa yisumbuye ku yo ruheruka guhabwa

Muri iki kiganiro, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko yaba ATP na ITF byagiye byishimira uko bakiriye amarushanwa bahawe, ku buryo hari icyizere cyo guhabwa ayisumbuyeho.

Ati “Muribuka ko muri iri rushanwa [rya ATP Challenger] haje Umukuru w’Igihugu na Madamu, na bo bagiranye ibiganiro na we [Eric Lamquet uyobora ATP Challenger], ariko bavuye aha babonye iyo nkunga y’ubuyobozi bukuru, babonye uburyo twateguye ibintu neza, tubabwiye ko twifuza ko twazamura batubwira ko bagiye kubitekerezaho. Ni icyizere mfite nubwo bitaremezwa, hari ubwo twabona ibirenzo.”

Yongeyeho ko ibyo bishobora kuzajyana no kwagura ibibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali.

Ati “Hari gahunda yatekerejweho kandi hari ubwo na byo bishobora gukunda, hano tukahagura. Twanaganiriye n’abo bayobozi, baratubwira bati uko mwifuza kuzamuka ni ko n’ibikorwaremezo mukwiye kubyongera. Baravuze ngo mushobora kwakira ATP na WTA icya rimwe, mufite ibikorwaremezo hano. Hari ibyo twaganiriye na Minisiteri, turi kwigira hamwe.”

Kuri ubu Ishyirahamwe rya Tennis ryabaruye ibibuga 75 by’uyu mukino hirya no hino mu gihugu, ndetse ryifuza gukorana na ba nyirabyo barimo amahoteli n’ibigo kugira ngo bibyazwe umusaruro.

Kuyobora Tennis ikundwa n’Umukuru w’Igihugu si igitutu, ahubwo bibatera imbaraga

Perezida Paul Kagame azwiho gukunda imikino itandukanye no kuyishyigikira, ariko uwo akunda gukina ni Tennis.

Ubwo mu Rwanda hasozwaga icyumweru cya mbere cya ATP Challenger Tour, Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, barebye umukino wa nyuma wahuje Umunya-Pologne Kamil Majchrzak n’Umunya-Argentine Marco Trungelleti.

Abajijwe niba kuyobora uyu mukino ukundwa n’Umukuru w’Igihugu, byaba atari igitutu kuko ugomba gutera imbere, Karenzi yavuze ko atari ko bimeze, ahubwo bibatera imbaraga.

Ati “Kuba Perezida Kagame ari umukinnyi wa Tennis, anayikunda, n’ejo bundi yaraje hano kuri ‘finale’, kuri twe ntabwo ari igitutu ahubwo ni bidutera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo Tennis irusheho gutera imbere.”

Yongeyeho ko hari amahirwe menshi yo gukina uyu mukino, kuko uretse kuba uutuma ubuzima bumera neza, hari ibindi ufasha abawukina birimo kubona amashuri arimo ayo hanze y’u Rwanda n’amafaranga ku bashaka kuba abanyamwuga.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara cyakiriye Irushanwa rya ATP Challenger Tour
U Rwanda ruzongera kwakira Billie Jean King Cup ihuza amakipe y'ibihugu y'abagore muri Tennis
Ishyirahamnwe rya Tennis ryatangiye gahunda yo kuzamura urwego rw'Abanyarwanda bakajya ku rwego rw'amarushanwa Igihugu cyakira
Karenzi uyobora Federasiyo ya Tennis mu Rwanda yvuze ko bashaka kuzamura ibihembo bitangwa mu marushanwa y'imbere mu gihugu
Perezida Kagame aganira n'Umuyobozi Mukuru wa ATP Challenger Tour, Eric Lamquet, ubwo barebaga umukino wa nyuma w'icyumweru cya mbere cy'iri rushanwa u Rwanda rwakiriye, ku wa 2 Werurwe 2024
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n'abarimo Minisitiri Munyangaju (ubanza iburyo), Yannick Noah (wa kabiri iburyo), Karenzi uyobora Federasiyo ya Tennis mu Rwanda (ubanza ibumoso) na Eric Lamquet uyobora ATP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .