Kalimpinya yiyongereye amahirwe nyuma yo kwitwara neza muri Huye Rally 2025 aho we na Ngabo Olivier bakinana muri Subaru Impreza, basoreje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand begukanye isiganwa ndetse na Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude babaye aba kabiri.
Gusoreza muri iyo myanya itatu ya mbere byatumye Kalimpinya Queen abona amanota 21, kongeraho andi atatu yakuye muri ‘power stage’ yakiniwe mu Majyepfo, ayobora Shampiyona y’Igihugu ya Rally mu 2025 n’amanota 89, aho arusha Giancarlo Davite amanota 28.
Mbere y’iri siganwa ryabereye mu Karere ka Huye n’aka Gisagara tariki 24-26 Ukwakira 2025, Kalimpinya yari imbere n’amanota 64, arusha Giancarlo amanota atatu, ariko uyu wa nyuma ntiyitabiriye Huye Rally kubera ko atari mu Rwanda.
Ubwo iri siganwa ryari rirangiye ku wa 26 Ukwakira, Kalimpinya yavuze ko we na Ngabo Olivier bishimiye uburyo ryagenze kuko ryabahaye amahirwe yo kwegukana Shampiyona ya 2025.
Ati “Huye Rally ni umwihariko kuko iba ari ndende kandi dukina no mu ijoro. Ni Rally ubundi idukomerera nk’abapilote. Ariko yagenze neza, twitwaye neza nk’ikipe, turangije ku mwanya wa gatatu ndetse ni ibintu twishimiye kuko byaduhaye amanota yo kwegukana Shampiyona y’uyu mwaka wa 2025.”
Uyu mukobwa winjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu 2019 nk’umupilote wungirije, ariko agatangira gutwara imodoka nka pilote mu 2022, ni we mupilote rukumbi wakinnye amasiganwa ane amaze kuba muri Shampiyona y’Igihugu yose akayasoza.
Ayo ni ‘1st Sprint Musha Rally- GMT’ yegukanye muri Gicurasi, Rwanda Mountain Gorilla Rally yabayemo uwa cyenda muri Nyakanga, ‘2nd Sprint Nyirangarama Rally’ yabayemo uwa kane muri Nzeri na Huye Rally yabayemo uwa gatatu mu Ukwakira.
Kalimpinya Queen azegukana Shampiyona ya 2025 mu gihe Giancarlo Davite umukurikiye azaba atitabiriye isiganwa risoza umwaka rya “Rallye des Milles Collines” riteganyijwe tariki 5-6 Ukuboza.
Mu gihe Giancarlo Davite yakina iri siganwa, akaba yaryegukana, kugira ngo Kalimpinya yegukane Shampiyona bizasaba ko aryitabira ndetse agasoreza hafi, mu myanya 10 ya mbere bitewe n’umubare w’abazaba bakinnye.
Uwegukanye isiganwa rya Shampiyona y’u Rwanda muri Rally ahabwa amanota 30, uwa kabiri 24, uwa gatatu 21 kugeza ku wa 15 ubona inota rimwe. Hari kandi n’amanota ari hagati ya rimwe n’atanu y’inyongera bitewe n’umwanya umupilote yagize muri ’power stage’.
Ku rundi ruhande, Ngabo Olivier ukinana na Kalimpinya Queen byitezwe ko ari we uzaba ‘co-pilote’ w’umwaka, mu gihe mu cyiciro cy’abakinisha imodoka zikururira imbere, abayoboye ni Hakizimana Jacques unganya amanota 98 na Rutabingwa Gratien naho mu bapilote bungirije aba mbere ni Semana Ish-Kevin unganya amanota 98 na Munyaneza Irénée.
Uko urutonde rwa Shampiyona y’Igihugu yo Gusiganwa mu Modoka ruhagaze mbere y’isiganwa rya nyuma:
| No | Abapilote | Amanota |
| 1 | Kalimpinya Queen | 89 |
| 2 | Giancarlo Davite | 61 |
| 3 | Rutabingwa Gratien | 60 |
| 4 | Hakizimana Jacques | 46 |
| 5 | Nshimiyimana Adolphe | 29 |
| 6 | Gakwaya Jean Claude | 29 |
| 7 | Mike Rutuku | 26 |
Urutonde rw’abapilote bungirije:
| No | Aba co-pilote | Amanota |
| 1 | Ngabo Olivier | 89 |
| 2 | Munyaneza Irénée | 60 |
| 3 | Rutabingwa Fernand | 52 |
| 4 | Semana Ish Kevin | 46 |
| 5 | Cyusa Régis | 29 |
| 6 | Tuyishime Régis | 22 |
Urutonde rw’abapilote bayoboye mu modoka zikururira imbere (2WD):
| No | Abapilote | Amanota |
| 1 | Hakizimana Jacques | 98 |
| 2 | Rutabingwa Gratien | 98 |
Urutonde rw’abapilote bungirije bayoboye mu modoka zikururira imbere (2WD):
| No | Aba co-pilote | Amanota |
| 1 | Semana Ish Kevin | 98 |
| 2 | Munyaneza Irénée | 98 |
Amwe mu mafoto ya Kalimpinya Queen muri Huye Rally 2025 yabayemo uwa gatatu:
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!