Sinner w’imyaka 24, aheruka kwegukana Grand Slam ya gatanu mu mateka ye ubwo yatwaraga Wimbledon muri Nyakanga, ariko ntiyongeye gukina kuva atangiye kugira ikibazo cy’ivi mu ntangiriro z’uku kwezi.
Uyu mukinnyi kandi yikuye mu irushanwa rya Cincinnati Open ndetse ntiyitabira Canadian Open, amarushanwa abiri akomeye yo kwitegura US Open ikinirwa muri Flushing Meadows i New York.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Sinner yavuze ko yafashe icyemezo cyo kudakina US Open nyuma yo kuganira n’abaganga be n’ikipe imufasha.
Ati “Nubwo nakoranye cyane n’ikipe yanjye ndetse n’abaganga, twafashe icyemezo gikomeye cy’uko ntashobora gukina US Open y’uyu mwaka.”
Yakomeje agira ati “Mu minsi ishize twongeye gusubira ku kibuga i Monte Carlo, ariko twabonye ko nkikeneye igihe kugira ngo mere neza nyuma y’ikibazo cy’ivi ry’iburyo nagize.”
Iki cyemezo cya Sinner cyatangajwe nyuma y’umunsi umwe gusa mugenzi we bahanganye cyane, Carlos Alcaraz uri ku mwanya wa kabiri ku Isi, yemeje ko azitabira US Open nyuma yo kumara amezi ane adakina amarushanwa.
Alcaraz watsinze Sinner ku mukino wa nyuma wa US Open mu 2025, ni we mukinnyi uri ku mwanya mwiza kurusha abandi bazitabira iri rushanwa, ndetse akaba ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe nubwo na we aherutse kugira imvune.
Kutitabira kwa Sinner bishobora korohereza uyu Munya-Espagne mu rugendo rwe rwo gushaka Grand Slam ya munani.
US Open izatangira ku wa 23 Kanama, isozwe ku wa 13 Nzeri 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!