Aba bombi bahuriye i Riyadh muri Arabie Saoudite mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi bahanganira umwanya wa mbere mu iteramakofe.
Umurwano wa Tyson Fury w’imyaka 35 na Oleksandr Usyk ufite 37, wari uteganyijwe kuba tariki ya 17 Gashyantare 2024 ariko wigizwa inyuma ushyirwa kuri 18 Gicurasi kubera igisebe Fury yagiriye mu myitozo.
Benshi mu bakunzi b’umukino batangiye gushinja Tyson Fury gutinya kurwana kuko yumva Usyk azamutsinda byanze bikunze.
Aba bombi bahanganye bikomeye cyane muri ‘round’ 12 bakinnye ariko iya cyenda Fury akubitwa bikomeye na Usyk ndetse ahita anamurusha amanota menshi bimufasha kuwusoza ku manota (115-112, 114-113, 113-114).
Nyuma yo gutsindwa, Fury yemeye ibyavuye mu mukino ariko anavuga ko byatewe no kuba Usyk ashyigikiwe cyane kubera igihugu cye.
Ati “Ubu ngiye kugenda, nduhuke. Nizera ko nakoze byose mu mukino byashobokaga ngo ntsinde ariko ntibyakunze. Singiye kwicara ngo ndire cyangwa ngo nzane inzitwazo, tuzongera duhure kandi tubikore."
"Gusa Ushyk yari afite izindi mbaraga bitewe n’uko hari abashaka gufasha igihugu cye kiri mu ntambara.”
Umunya-Ukraine, Usyk yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutsinda kwe ndetse anavuga ko yiteguye kongera gukina.
Ati “Ndashimira ikipe yose dukorana, umuryango wanjye ndetse n’igihugu cyanjye ku bw’iyi nstinzi. Ntibyari byoroshye kuko natsinzwe uduce twinshi ariko utwo nitwayemo neza nakoraga ikinyuranyo kinini.”
“Twagize umurwano mwiza kandi niteguye ko igihe icyo aricyo cyose umukino wo kwishyura washyirwaho nzakina.”
Ushk yabaye indwanyi idatsindwa nyuma yo kugira imikandara yose mu ikinirwa mu iteramakofe harimo uwa WBC, WBA, WBO na IBF ndetse uyu ukaba ari umurwano wa 22 wikurikiranya adatsindwa.
Kuva mu 1999 Lennox Lewis yaba indwanyi idatsindwa ni bwo habayeho indi nyuma y’uyu murwano wasubitswe inshuro eshatu.
A HUGE 9th round KNOCKDOWN for @Usykaa
Order #FuryUsyk on https://t.co/op5b8eSOjx.
No subscription required. pic.twitter.com/F260eAqtxc— PPV.COM (@ppv_com) May 18, 2024
Alkisah CR7 & Neymar saat nonton tinju Usyk vs Fury
CR7:"Apa kabar Ney? Bagaimana cederamu?"
Neymar:"Alhamdulillah membaik. Anakmu mana? Gak diajak?"
CR7:"Besok mau Ujian, Belajar demi beasiswa, UKT mahal Ney"
Ney:"Kuliah itu kebutuhan Tersier"pic.twitter.com/uP95zjHwPx
— Siaran Bola Live (@SiaranBolaLive) May 19, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!