Annie Chou na Irankunda Bebeto bamaze imyaka isaga ine baziranye ndetse uyu mugore yajyaga yita uyu mukinnyi “umugabo” we, akagaragaza ko amushyigikiye muri byose birimo n’amarushanwa yo koga yitabiraga.
Ku wa Gatanu, uyu mugore yatangiye kugaragaza ko hari ibimubangamiye ndetse ashaka kwirekura bikajya hanze.
Nyuma y’amasaha abiri, yatangiye gushyira kuri ’status’ ye ya Instagram, amashusho ya Bebeto aganira n’abandi bagore batandukanye, amushinja kumuca inyuma.
Kuri aya mashusho yose, yashyiragaho na nimero z’abo bagore yise “indaya”, ndetse umwe muri bo amushimira ko atwite.
Mu bagore bavuzwe muri ibi bintu harimo ab’abakinnyi ba ruhago bakomeye mu Rwanda n’abandi bafite amazina azwi.
Uwo Annie Chou yagarutseho cyane ni uwitwa Yserte Tumurere. Yagaragaje ko uyu mugore yakoresheje telefoni ya Irankunda, amwandikira ati “ashobora gushyingiranwa na we ariko ntazigera agukunda cyangwa ngo akugirire ibyumviro.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Annie Chou yasangije abamukirikira amashusho agaragaza ko yahamagaye nimero ya Irankunda, yitabwa na Tumurere, bigaragaza ko ari we bari hamwe.
Yagaragaje kandi ko uyu mugore yajyaga yoherereza Irankunda amafaranga mu bihe bitandukanye.
Mu yandi mashusho Annie Chou yashyize kuri Instagram, yavuze ko yahisemo gufunga ibikapu bye akava mu gihugu “aho kwica umuntu”.
Bebeto ni umwe mu bakinnyi batatu baheruka guhagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi yo Koga yabereye i Budapest tariki 10-15 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!