Ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda aho absiganwa bavaga i Musanze bajya i Muhanga ku ntera ya Km 128, Van Zyl ukinira MTN Qhubeka yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 3 iminota 20 n’amasegonda 8 akurikirwa n’Umunyafurika y’Epfo Girdlestone Dylan wahise abona umwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa 4 na Prologue.
Bahagurutse i Musanze ari abanyonzi 64 saa tatatu za mu gitondo. Banyuze mu gace kiganjemo ahamanuka cyane, wari umunsi w’amafu byahaga imbaraga abakinaga.
Abasiganwa bageze ku kirometero cya 22, nibwo Van Zyl yatangiye kuva mu gikundi cy’abanyonzi 12 yarimo abasiga amasegonda 20.
Girdlestone yavuye mu gikundi kuri Km cya 53, bagera kuri Km ya 72 asizwe n’uwa mbere amasegonda 50, ari imbereho igikundi umunota n’amasegonda 30. Kuri Km ya 90, Van Zyl yari yashyizemo intera y’iminota 3 y’uwari umukurikiye.
Habura Km 20 bagasoza urugendo rwa Musanze-Muhanga, Girdlestone yafashe Van Zyl, intera bari bashyize ku gikundi kibakurikiye iragabanuka igera ku minota 2 n’amasegonda 50’.
Girdlestone yageze i Muhanga ari uwa kabiri asizwe amasegonda 4, akurikirwa na Debrabandere Thomas wa Team Avia Crabbe inyumaho iminota 2 n’amasegonda 30 anganya n’ Umunyarwanda Bintunimana Emile ku mwanya wa kane, Uwizeyimana Bonaventure ukinira Karisimbi we aba uwa 10.
Nyuma yo gutsinda, Van Zyl yavuze ko wari umukino ukomeye ariko yizeye kubona intsinzi bagihaguruka.
Yagize ati "Natsinze tugitangira, namaze igihe kinini ndi imbere njyenyine ariko hasigaye Km 3 Girdlestone yansatiriye cyane, nishimiye iyi ntsinzi."
Bayingana Aimable, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), yavuze ko batunguwe no kubona havamo abakinnyi babiri bagasiga abandi kuko bumvaga bari buhangane mu gikundi.
Umunya Erithrea, Eyob Metkel ntararekura igihembo gitangwa na COGEBANQUE cy’umukinnyi uterera kurusha abandi kuva kuwa Mbere bajya i Kirehe yahawe na Kagabo Pierre Canisius, COO wa COGEBANQUE mu Rwanda.
Nsengiyumva Jean Bosco niwe wahembwe nk’Umunyarwanda uri imbere y’abandi ku mwanya wa 6, naho ikipe ya MTN Qhubeka ya Niyonshuti Adrien yagarutse ku mwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa barahaguruka i Muhanga kuri Gare saa tatu z’igitondo berekeza i Nyamagabe ku ntera ya Km 102,4. Biteganyijwe ko aba banyonzi bazafata umuhanda ujya i Nyamagabe saa yine na 55.
Uko urutonde rusange rw’abasiganwa nyuma y’umunsi wa kane na prologue
1. Girdlestone Dylan - Afurika y’Epfo 12h37’00"
2. Meintjes Louis -MTN Qhubeka -2’10"
3. Eyob Metkel - AS BE CO -2’18"
4. Njoroge John -Kenya -2’50"
5. Debretsion Aron -AS BE CO -4’16"
6. Nsengiyumva Jean Bosco -Rwanda Karisimbi -4’48"
9. Hadi Janvier - Rwanda Karisimbi -5’10"
10. Biziyaremye Joseph - Rwanda Akagera -5’33"
11. Niyonshuti Adrien- MTN Qhubeka -5’45"
14. Ndayisenga Valens - Rwanda Akagera -6’13"
15. Bykusenge Patrick - Rwanda Muhabura -7’26"
16. Ruhumuriza Abraham -Rwanda Karisimbi -7’45"



















TANGA IGITEKEREZO