Huye Rally ni isiganwa rya gatanu ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu modoka muri uyu mwaka, aho izaba ifite umwihariko kuko ishobora kugira uruhare rukomeye mu kugena uwegukana Shampiyona.
Mu modoka 16 ziri ku rutonde rw’abiyandikishije, 12 ni iz’abakinnyi b’Abanyarwanda mu gihe enye ari iz’Abanya-Uganda. Subaru Impreza ni yo yiganje kuko izakoreshwa n’amakipe 14 muri 16, mu gihe imwe izaba ari Mitsubishi Evo X indi ikaba Peugeot 106.
Umwe mu bazaba bahanzwe amaso ni Giancarlo Davite, uri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’amasiganwa ane amaze gukinwa uyu mwaka.
Davite uzaba yungirijwe na Matteo Davite, bombi bakoresha Mitsubishi Evo X, amaze gukusanya amanota 134, aho arusha Queen Kalimpinya uri ku mwanya wa kabiri amanota 64. Akeneye amanota 10 gusa kugira ngo ahite yemeza ko yegukanye Shampiyona y’u Rwanda ya 2026.
Huye Rally 2026 izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira, hakinwa agace kagamije kureba uko abasiganwa bahagaze, kazabera mu Mujyi wa Huye guhera Saa Moya z’umugoroba.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira, abasiganwa bazakomereza mu mihanda ya Kibirizi na Gisagara guhera Saa Sita z’amanywa, mu gihe mu ijoro hazakinwa uduce two mu mihanda ya Rango na Kibirizi.
Ku munsi wa nyuma, ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, isiganwa rizakomereza mu mihanda y’i Save mbere y’uko hamenyekana abazaba bitwaye neza muri Huye Rally 2026.
Ubwo iri siganwa riheruka gukinwa mu Ukwakira 2025, ryegukanywe n’Umunyarwanda Christian Kanangire wari wungirijwe na Rutabingwa Fernand muri Subaru Impreza.
Imodoka 16 zizahatana muri “Huye Rally 2026”
- Giancarlo Davite & Matteo Davite (Rwanda, Mitsubishi EvoX)
- Queen Kalimpinya & Ngabo Olivier (Rwanda, Subaru Impreza)
- Pansiano Lwakataka & Lawrence Mwambazi (Uganda, Subaru Impreza)
- Gakwaya Claude & Mugabo Claude (Rwanda, Subaru Impreza)
- Kayira Faizal & Namara Prosperous (Uganda, Subaru Impreza)
- Isaac Ssozi & Jafari Lukenge (Uganda, Subaru Impreza)
- Fred Kitaka & Joseph Bongole (Uganda, Subaru Impeza
- Kwizera Claude na Cyatangabo A. François (Rwanda, Subaru Impreza)
- Yoto Fabrice & Mugeni Jojo (Rwanda, Subaru Impreza)
- Rami Semrani & Rutabingwa Fernand (Rwanda, Subaru Impreza)
- Gakwaya Eric & Kayibanda Aurore (Rwanda, Subaru Impreza)
- Banange Jean Chris & Gahigi Arielle (Rwanda, Subaru Impreza)
- Shawn Murengezi & Daphine Mutoni (Rwanda, Subaru Impreza)
- Bryan Murengezi & Delicia Fergadiotis (Rwanda, Subaru Impreza)
- Dusingizimana Salvator & Kubwimana Emmanuel (Rwanda, Subaru Impreza)
- Hakizimana Jack & Ish Kevin (Rwanda, Subaru Impreza)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!