Mu gufungura ku mugaragaro iyi mikino, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda Francis Kaboneka yavuze ko iyi mikino ari kimwe mu bizarushaho kunga abaturage b’Akarere ndetse izanagaragaza impano zitadukanye mu gihe izaba ikinwa.
Yagize ati”Iyi mikino iruzuza ibyo ibihugu byumvikanyeho mu migenderanire, ubuhahirane ndetse bikarenga aho bikagera no mu mikino no mu muco. Hano harimo imikino itandukanye, umupira w’amaguru, uw’intoki n’indi, biraha amahirwe abana bacu yo kwigaragaza kuko hari ibyo bazigira kuri bagenzi babo.“
Muri aya marushanwa ibihugu nka Kenya, Uganda n’u Rwanda ni byo bifitemo amakipe y’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball n’indi itandukanye.
Iyi mikino izwi nka EALASCA yatangiye kuri uyu wa mbere itariki 7 Ukuboza ikazasoza ku itariki 11 Ukuboza 2015. Ibaye ku nshuro ya karindwi ndetse ni ku nshuro ya kabiri igiye kubera mu Rwanda.
Intego nyamukuru y’iyi mikino ni uguteza imbere umubano n’ubutwererane mu buyobozi bw’inzego z’ibanze z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba.
Imikino y’umupira w’amaguru izajya ibera kuri Sitade ya Kigali,Mumena i Nyamirambo, iya IPRC ku Kicukiro no ku kibuga cya FERWAFA kuri sitade Amahoro na ho basketball, Netball n’imikino ngororamubiri ndetse n’amarushanwa y’amatorero ndangamuco izabera kuri Petit Stade Amahoro mu gihe Volleyball izabera kuri Maison des Jeunes Kimisagara, Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, ndetse no kuri NPC.
Umukino wo gufungura iri rushanwa ikipe ya AS Kigali yatsinze KCCA ibitego 3-1 yo muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO