Abakinnyi 92 ni bo bahagurutse i Trocadéro, banyura mu bice bitandukanye aho bazungurutse bagasoreza aho batangiriye.
Iri siganwa ntiryahiriye Ingabire Diane uri mu bakinnyi 14 batasoje, ni nyuma y’uko ubwo yari ageze kuri kilometero cya 80, asigaje ibilometero 78, yakuwe mu irushanwa bitewe n’iminota yari amaze gusigwa n’uwa mbere nk’uko bigenwa n’amategeko ya UCI.
Umudali wa Zahabu muri iki cyiciro wegukanywe n’Umunyamerika Kristen Faulkner wakoresheje amasaha atatu, iminota 59 n’amasegonda 23.
Umuholandi VOS Marianne yegukanye umwanya wa kabiri yasizwe amasegonda 58 nk’uko byagenze kuri Kopecky Lotte wo mu Bubiligi.
Iri siganwa ryari irya kabiri kuri Ingabire Diane wabaye uwa 35 mu gusiganwa n’igihe, buri mukinnyi ku giti cye ku wa 27 Nyakanga.
Manizabayo Eric wahagarariye u Rwanda mu bagabo basiganwa ku magare, na we ntiyahiriwe n’isiganwa ryo ku wa Gatandatu kuko atasoje nubwo yari mu bayoboye ibilometero 170 bya mbere muri 273 byakozwe.
Kuri ubu, mu bakinnyi umunani baserukiye u Rwanda, hasigaye Mukandanga Clémentine uzakina Marathon (gusiganwa ku maguru ibilometero 42) ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.
Umusaruro w’Abanyarwanda mu Mikino Olempike ya Paris:
- Kurwanisha inkota (Fencing): Uwihoreye Tufaha yasezerewe n’Umuyapani Miho Yoshimura wamutsinze amanota 15-7 mu ijonjora rya mbere ku wa 27 Nyakanga.
- Amagare: Ingabire Diane yabaye uwa 35 mu bakinnyi 35, yasizwe iminota umunani n’amasegonda 27 mu gusiganwa n’igihe ku wa 27 Nyakanga.
- Mountain Bike: Mwamikazi Jazilla yabaye uwa 34 mu bakinnyi 34 [basoje] aho yasizwe iminota 10 n’amasegonda 24 ku wa 28 Nyakanga.
- Koga: Oscar Cyusa Peyre Mitilla yabaye uwa gatandatu mu bakinnyi umunani bari mu isibo yozemo metero 100 mu bizwi nka "Butterfly" [Bunyugunyugu]. Byatumye adakomeza muri ½ kuko yabaye uwa 38 mu bakinnyi 40 aho yakoresheje amasegonda 58,77.
- Imikino Ngororamubiri: Nimubona Yves yabaye uwa 21 mu bakinnyi 24 akoresheje iminota 27 n’amasegonda 54 mu gusiganwa metero ibihumbi 10 ku wa 2 Kanama.
- Koga: Umuhoza Uwase Lidwine yabaye uwa gatandatu mu isibo yozemo metero 50 mu bizwi nko gukura umusomyo. Muri rusange, yabaye uwa 70 mu bakinnyi 79 akoresheje amasegonda 32,03.
- Amagare: Manizabayo Eric ntiyasoje isiganwa ryo mu muhanda ku ntera y’ibilometero 273 ku wa 3 Kanama.
- Amagare: Ingabire Diane ntiyasoje isiganwa ryo mu muhanda ku ntera y’ibilometero 158 ku wa 4 Kanama.
- Imikino Ngororamubiri: Mukandanga Clémentine azakina Marathon ku wa 11 Kanama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!