Audi izaba ifite amahitamo abiri, arimo gukoresha imodoka zayo ku buryo bwuzuye nkuko biteganijwe cyangwa gukorerwa imodoka z’izindi nganda ariko hagashyirwamo moteri ya Audi.
Duesmann yagize ati “Iri siganwa riturimo kuko tumaze igihe kitari gito turitekerezaho nka Audi. Urebye no mu yandi masiganwa nka Le Mans, DTM (Deutsche Tourenwagen Masters) no muri Formula E, tugaragaza itandukaniro kandi niko bizakomeza no muri Formula 1”.
Duesmann yongeyeho ko iki cyemezo cyafashwe kubera uburyo bushya bw’imodoka zikoresha amashanyarazi buri gushyirwamo ingufu na Formula 1 mu gihe na Audi iri gushyira imbaraga mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali yagize ati "Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa muri siporo yacu, byerekana imbaraga nyinshi dufite ndetse n’umwanya ukomeye turi guha abadushyigikiye.”
"Biranashimishije kandi ko mu mwaka wa 2026, irushanwa ryacu rizaba ryubakiye kuri moteri zikoresha amashanyarazi. Twese dutegereje kuzabona ikirango cya Audi cyiyongera mu bindi twari dusanganwe, ariko uko izitwara tuzabimenya yagezemo."
Formula 1 mu mwaka wa 2021 yatangaje ko ishaka kugabanya ingengo y’imari igenda kuri mazutu ikoreshwa murushanwa ku buryo muri 2030 bizaba byarabaye amateka..
Muri 2026, F1 izemerera imodoka zifite moteri zidakoresha mazutu na lisansi bike.
Izindi modoka ziteganyijwe kuzinjira muri formula 1 harimo, Volkswagen (VW) na Porsche. Izi nazo biteganijwe ko zizinjira muri F1 mu 2026 nk’umufatanyabikorwa wa moteri zikoreshwa mu modoka z’ikipe ya RedBull.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, irushanwa rya Formula 1 rirakomereza mu Bubiligi (Belgian Grand Prix) ku munsi waryo wa 14 muri uyu mwaka. Abasiganwa bazazenguruka ikibuga cya Spa-Francorchamps inshuro 44.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!