Iyi Nteko Rusange yahuriranye no kwizihiza imyaka 120 Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka rimaze rishinzwe, izaba igizwe n’ibikorwa bitandukanye ariko iby’ingenzi biteganyijwe tariki ya 9-13 Ukuboza.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko iki gikorwa cyitezwemo abashyitsi 850 ndetse kucyakira hari icyo bizinjiriza igihugu.
Yagarutse kandi ku nzira byanyuzemo ngo u Rwanda rwemererwe kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iyi Nteko Rusange ya FIA n’uruhare Abanyarwanda bazayigiramo.
IGIHE: Kwakira iyi Nteko Rusange ya FIA bivuze iki ku Rwanda?
Minisitiri Nyirishema: Icya mbere ni uko ari ishema ku gihugu nk’u Rwanda, kuba ari rwo rwakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amarushanwa y’Amamodoka muri Afurika, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika.
Kuba twaragiriwe icyo cyizere ni uko hari icyo batubonyeho nk’u Rwanda, cyane cyane mu bushobozi dufite nko kwakira ibikorwa bikomeye mpuzamahanga, zaba ari inama cyangwa ibikorwa bya siporo. Kuba rero n’Inteko Rusange tugiye kuyakira, ni ikintu cyiza kuri twebwe, ni kintu cyiza ku Rwanda.
Mwiteguye kwakira abantu bangahe?
Ni igikorwa giteganyijwe hagati ya tariki ya 8 n’iya 16 ukuboza, ariko Inteko Rusange ubwayo izaba hagati ya tariki 10 na 13 Ukuboza, ni iminsi ine. Nyuma hari ibikorwa bitandukanye bizajya bitegurwa, na byo tuzagenda tubibagezaho ariko ku munsi wa nyuma hazaba gutanga ibihembo mu marushanwa atandukanye yagiye ategurwa na FIA, bizaba tariki ya 13 Ukuboza, bikazabera muri BK Arena.
Hateganyijwe kuzitabira federasiyo ziturutse mu bihugu 127, ubwo ni abantu ku ikubitiro bazaba bari hagati ya 450 bazitabira iyo nteko, ariko ku munsi wa nyuma, mu minsi ya nyuma bitegura gutanga ibyo bihembo hazaza abandi 400. Ubwo duteganya kuzabona abashyitsi bagera kuri 850 bazaza muri icyo cyumweru kandi tukaba tubiteguye mu mpande zose.
Abazitabira barimo abazwi nka Max Verstappen, Thierry Neuville, Pascal Wehrlein n’abandi. Hari abibaza niba u Rwanda rwabasha kwakira abantu nka bo!
U Rwanda ruri ku rwego rwo kwakira abantu bose, hari inama zikomeye twagiye twakira, nk’imwe duheruka yari iya FIFA, mwabonye abayobozi bakomeye bagiye baza. Hari inama zakira abakuru b’ibihugu, twagiye tuzakira kandi bakaza ari na benshi.
U Rwanda rwiteguye kwakira umuntu wese mu rwego rwe, kandi kuba dufite abo bantu twakwita nk’aba-stars, ntabwo ari uwa mbere uzaba uje nubwo azaba aje muri icyo gikorwa cya FIA ari ubwa mbere kibaye mu Rwanda, ariko ntabwo ari uwa mbere kandi twiteguye kwakira abantu bose mu nzego zose barimo. Ngira ngo ntawe ubishidikanyaho, ni yo mpamvu u Rwanda barutoranyije.
Byanyuze mu zihe nzira ngo bigerweho? Kuko ni ubwa mbere iyi nama igiye kubera muri Afurika!
Icya mbere, u Rwanda hari icyo rwifuza mu cyerekezo cyarwo ko rwateza imbere siporo, ariko rukanateza imbere ubukungu bwarwo ruhereye kuri siporo. Kuba ufite icyo cyerekezo bituma ugenda ushakisha ahantu hose hari amahirwe yatuma ugera kuri izo ntego z’u Rwanda, kimwe muri izo harimo kwakira inama nk’izo.
Nyuma, umaze kugaragaza ko ubwo bushobozi ubufite, abafite icyo gikorwa bashaka aho kizabera, basuzuma ubushobozi ufite bwo kwakira. Amasuzuma rero yagiye aba, bareba u Rwanda uko rwiteguye, ibikorwaremezo, bareba izindi nama zimeze nk’iyo igiye kuba zateguwe, uko rwakiriye abantu, basanga koko u Rwanda rurabishoboye.
Ibyo byose byarabaye kandi nta gushidikanya ko igikorwa kizaba kandi kizagenda neza. Ariko icyo u Rwanda ruba rugamije ni uko izo nama zose ziba mu Rwanda, hari igisigara cyane cyane ku bijyanye n’ubukungu, ibyo bigasaba ko natwe uko dutanga serivisi n’uburyo twakira abo bashyitsi, na ho tugira uburyo tunoza ako kazi ku buryo ntawe uzagenda atishimye kandi twarahawe amahirwe yo kwakira igikorwa gikomeye nk’iki.
Mu 2023, u Rwanda rwakiriye Inama ya FIFA irwinjiriza asaga miliyari 10 Frw. Kwakira Inama ya FIA na byo byazana inyungu ijya kungana gutyo?
Yego, uretse ko na none mu buryo nakwita bwihuse, hari ukwakira abo bantu basaga 800, aho bazaba batuye n’ibyo bazafata, ibyo bazagura, ibyo byose ni ibintu bigira icyo bisigira u Rwanda ariko izindi nyungu rusigarana hari ku rwego rw’ubukerarugendo kuko u Rwanda rurashaka kwimenyekanisha.
Hari amafaranga aza cyangwa ubushobozi buzanye n’iyo nama, ariko n’abo bantu iyo bagiye bakanagaruka kuko bamenye u Rwanda, bakabwira n’abandi, izo ziba ari ingaruka z’izo nama ziba zabaye.
Izindi ngaruka ni uko harimo no kumenyekanisha uwo mukino w’amamodoka. Nubwo mu Rwanda usanzwe uhari, ariko nturagera ku rwego rwiza rushimishije. Iyo rero tubonye amahirwe yo kwakira inama nk’iyi n’uburyo bivugwa kuri televiziyo na radiyo zitandukanye, ibyo byose bigenda bishimisha Abanyarwanda cyangwa bibashishikariza gukunda uwo mukino, tukazabonamo natwe mu minsi iri imbere abazajya babasha kwitwara neza muri uwo mukino.
Hari icyo Abanyarwanda biteze kuri iyi nama. Ariko se u Rwanda rwo ruhishiye iki abazayitabira?
Abashyitsi, icya mbere ni ukubakira neza, hamaze iminsi hari inama zitandukanye zihuza inzego zitandukanye zikora muri servisi zitandukanye kugira ngo tunoze uburyo abashyitsi bazakirwa muri iyo nama ariko tuzanifashisha uwo mwanya bazaba bari hano kugira ngo bagaragarizwe uko u Rwanda ruteye, haba ari muri Kigali no hanze yayo, ibyiza bitatse u Rwanda. Ibyo byose byarateganyijwe ku buryo abazaba bari hano bazahava bazi u Rwanda.
Ikindi ni uko hari ibikorwa biteganyijwe, uretse Inteko Rusange no gutanga ibihembo, hazabaho gushishikariza abana b’abakobwa gukunda cyangwa kwitabira umukino wo gusiganwa mu modoka. Hari igikorwa kizaba cyo gushishikariza no kwereka abanyeshuri imirimo ishobora kuva mu bijyanye n’amasiganwa y’amamodoka. Iyo ubona imodoka igenda, hari akazi kaba kazengurutse iyo modoka n’uyitwara.
Kwakira Inama ya FIA bizongera iki kuri siporo y’u Rwanda by’umwihariko ku mukino w’imodoka?
Ni wo murage tuvuga. Hari ibyo duhita tubona nk’inyungu z’ako kanya, ariko hari n’inyungu ku buryo bw’igihe kirekire. Ni ibyo navugaga, gukundisha abantu umukino, iyo mirimo igenda ivuka kuko nyuma yaho, abo bantu 800 bazaba bari hano, hazabaho umwanya wo guhanahana amakuru mu byo twita ‘Networking’. Ni ho hava ibitekerezo by’imishinga ishobora kuza ikazagirira inyungu Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.
Uyu ni umukino usaba ubushobozi. Mu Rwanda hari abawukina ariko abenshi ni abakishakisha. Ibyo byiciro byombi bifashwa gute?
Ni byo koko umukino wo gusiganwa mu modoka ni umukino ufite ibyo usaba nk’ubushobozi, ntabwo wahita ugera ku bantu bose, ariko mu buryo iyi mikino igenda iteganywa, hari inzego zitandukanye, hari imikino iba isaba amafaranga cyangwa ubushobozi bukomeye, ariko hari n’amarushanwa y’imodoka asaba ubushobozi butari hejruu cyane.
Imwe mu mishinga izaganirwaho hari ibyo bise ‘Cross Car’, ni utumodoka duto twifuza ko n’u Rwanda rwatangira guhuza, zo zitaba zisaba ubushobozi bwinshi cyane. Ariko hari n’ubundi buryo bwo gusiganwa bwa Go-Kart, hari n’ubundi buryo bwo gusiganwa bw’ikoranabuhanga bwa E-sports.
Ibyo byose ni uguha amahirwe atandukanye abantu badafite ubushobozi bumwe bwo kugira ubunararibonye bwo gutwara imodoka, batumva ko iyo udafite ubushobozi nk’ubwo dusanzwe tubona muri Formula One, nta bundi buryo bwo kuyikundishwa cyangwa kuyikina.
Iyi nama yaba izagira aho ihurira n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira Grand Prix ya Formula One?
Urakoze kuri icyo kibazo, tumaze kumva ko hari abantu benshi bagifiteho amatsiko ariko ntabwo u Rwanda rwagira icyo rubivugaho kuko ibiganiro rwaba rurimo n’umufatanyabikorwa uwo ari we wese kuri izo gahunda ziri imbere, igihe cyose zitaranoga twaba dutegereje igihe nyacyo kigeze tukazabimenyeshwa.
U Rwanda rwo rwiteguye guhora rushaka uburyo rwabyaza umusaruro buri mahirwe ahari yatuma siporo igira icyo itwerera mu bukungu bw’igihugu nk’uko bisanzwe bikorwa yaba ari mu nama zitegurwa mu Rwanda cyangwa ibikorwa bya siporo nk’uko mwagiye mubibona mu minsi yashize no mu myaka ishize.
Ibikorwa by’Inama ya FIA bizabera he?
Igikorwa gikomeye ari yo Nteko Rusange, izatangirira muri Kigali Convention Centre, ariko umunsi wa nyuma ikazarangirira muri BK Arena ari ho hazatangirwa ibihembo by’abatsinze amarushanwa atandukanye ya FIA.
Ahanini ni muri KCC na BK Arena, uretse ko abantu bazaba bari muri hoteli zitandukanye ariko ibyo bikorwa bitandukanye bijyanye n’Inteko Rusange no gutanga ibihembo ni muri KCC na BK Arena.
Haba hari uruhare rw’umuntu utuye i Kigali nubwo atazitabira iyi nama?
Icya mbere ni ukumenya ko icyo gikorwa giteganyijwe mu Rwanda, atazajya abibona mu binyamakuru kandi na we atabizi, kandi biri mu Rwanda. Abatumiwe ni bo bitabira inama ariko hari ibikorwa bitandukanye bizaba, hari abazajya babyitabira nka ba banyeshuri navuze bazashishikarizwa kumenya no gukunda umukino wo gutwara imodoka.
Ikindi ni uko ubwo tuzaba dufite abashyitsi benshi, hari igihe uzasanga imwe mu mihanda cyangwa inzira zihinduka ku masaha amwe n’amwe. Ibyo turashishikariza Abanyarwanda ko bazakomeza gukurikira amakuru nk’uko Polisi isanzwe ibidufashamo, ikababwira mbere y’igihe imihanda yahindutse kugira ngo tworohereze abo bashyitsi tuzaba twakiriye, ibintu byose bigende neza.
Abana batumiwe muri iki gikorwa, ni ab’i Kigali gusa cyangwa baturutse hirya no hino mu gihugu?
Hafashwe abana bake kuko ni ibikorwa byo ku ruhande, ntabwo ari byo by’ingenzi. Icy’ingenzi ni Inteko Rusange. Ni abana bazaba batoranyijwe mu mashuri ya hano hafi muri Kigali, nyuma ibyo bazaba baramenye bazagira uburyo babimenyekanisha.
Ikindi ku bijyanye n’abanyeshuri, ni umwihariko kuko tuzakorana n’abo muri IPRC kuko ni bo basanzwe bafite n’amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, akaba ari bo bazashishikarizwa kumenya kurushaho iyo mirimo ikorwa iturutse mu marushanwa y’imodoka.
Ni inama izabera muri Kigali iri kwiyongeramo imodoka na moto zitangiza ikirere. Hari aho bihuriye?
Yego, hari ibiganiro biteganyijwe, sinabivuze byose. Kimwe mu bizakorwa harimo gahunda yo gutera ibiti dufatanyije na bamwe mu bazaba bitabiriye iyo nama. Hari n’inama yo kureba uburyo izo modoka cyangwa ayo marushanwa yajya aba ariko bitangije ibidukikije, bizakorwa mu buryo bw’ibiganiro.
Ni ibiganiro bizaba hagati y’abazaba bitabiriye n’abandi bazatumirwa bo mu Rwanda ku buryo iryo terambere ry’amasiganwa y’imodoka riba ariko ritangiza ibidukikije.
Video: Gisubizo Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!