00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu byitabiriye igikombe cya Afurika cya Table Tennis byatangiye kugera mu Rwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 10 May 2024 saa 07:51
Yasuwe :

Ibihugu birimo Misiri, Algeria na Tuniziya biri mu byabimburiye ibindi kugera i Kigali, aho bije kwitabira igikombe cya Afurika cya Table Tennis ndetse no gushaka itike yo gukina imikino Olimpike, amarushanwa yombi azabera muri BK Arena kuva tariki ya 12-18 Gicurasi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi ni bwo ibihugu bitandatu byabimburiye ibindi kugera mu murwa mukuru w’u Rwanda, birangajwe imbere na Misiri iza ku mwanya wa mbere muri uyu mukino, hakaza Algeria, Sudani, Tuniziya, Djibouti ndetse na Maroc.

Ibindi bihugu bitegerejwe bikaba birimo Uganda, Kenya, Botswana, ibirwa bya Maurice, Cote d’Ivoire na Nigeria.

Ibi bihugu bizatangira gukina kuri iki Cyumweru bakina igikombe cya Afurika kizasozwa kuwa kane tariki ya 16 Gicurasi 2024, ahazahita hatangira irushanwa ryo gushaka itike y’imikino olimpike muri uyu mukino ryo rizasozwa tariki ya 18 Gicurasi 2024.

U Rwanda rukaba rumaze ibyumweru birenga bitanu bitegura iri rushanwa ndetse icyizere kikaba ari cyose nkuko Diregiteri tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Yves Ndizeye yabitangarije IGIHE.

Yagize ati“Twiteguye kwitwara neza kuko n’abakinnyi bamaze iminsi mu mwiherero. Babanje gufata ibyumweru bibiri bitoza, nyuma bitabira irushanwa rya Regional muri Uganda ryabaye ku matariki ya 22-25 Mata, none ubu barongeye basubira mu mwiherero bamazemo icyumweru kirenga”.

“Turizera ko imyitozo babonye izaba ihagije kugira ngo baheshe u Rwanda ishema.”

Yves Ndizeye uzaba ari na we ushinzwe ibijyanye no gutegura iri rushanwa, yaboneyeho kubwira IGIHE ko ikipe y’igihugu yahawe umutoza mushya, umunya-Misiri Passant Ossam, aho azaba afatanya n’abandi barimo Kayihura Daniel basanzwe muri iyi kipe.

Muri Uganda, u Rwanda rukaba rwarahakuye umudari wa Bronze mu bakobwa ndetse rubona itike yo gukina igikombe cya Afurika gitaha.

Irushanwa rya Africa Cup rigiye kubera muri Arena, rizajya rikinwa hagati ya saa 10h-12h00’ mu gitondo, bongere kuva saa 16h-20h00’ ku mugoroba.

Imikino nyafurika muri Table Tennis izabera muri BK Arena
Hashatswe umutoza wo gufasha Kayihura mu ikipe y'igihugu
Ikipe y'abakobwa iheruka gukura umudari wa Bronze mu mikino yo mu karere yabereye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages