00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hulk Hogan wamamaye muri ‘Catch’ yitabye Imana

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 July 2025 saa 07:30
Yasuwe :

Terry Bollea wamamaye nka Hulk Hogan mu Mikino Njyarugamba ya ’World Wrestling Entertainment (WWE)’ izwi nka ’Catch’, yitabye Imana afite imyaka 71 azize guhagarara k’umutima.

Uyu mukinnyi uri mu beza muri uyu mukino, yamamaye cyane mu myaka ya 1980 na 1990, aho bivugwa ko ari we watumye uyu mukino wamamara cyane ku Isi.

Polisi ya Leta ya Florida yatangaje ko uyu mugabo yazize guhagarara k’umutima, ubwo amaraso atageraga mu bwonko neza. Yahise yihutanwa ku bitaro bya Morton Plant, byaje gutangaza ko yitabye Imana.

Hulk Horgan yari azwiho kugira ukuboko kunini cyane kuko kwareshyaga na 24 cm kuri no mu byamufashaga gutsinda imikino myinshi. Uyu mugabo kandi yari icyamamare mu gukina filimi zitandukanye nka Rocky III, Hulk Hogan Sex Tape, Mr. Nanny n’izindi.

Hulk Hogan yitabye Imana ku myaka 71
Hulk Hogan ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino
Hulk Hogan yari azwiho ku kugira ukuboko kunini cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages