Uyu mukinnyi uri mu beza muri uyu mukino, yamamaye cyane mu myaka ya 1980 na 1990, aho bivugwa ko ari we watumye uyu mukino wamamara cyane ku Isi.
Polisi ya Leta ya Florida yatangaje ko uyu mugabo yazize guhagarara k’umutima, ubwo amaraso atageraga mu bwonko neza. Yahise yihutanwa ku bitaro bya Morton Plant, byaje gutangaza ko yitabye Imana.
Hulk Horgan yari azwiho kugira ukuboko kunini cyane kuko kwareshyaga na 24 cm kuri no mu byamufashaga gutsinda imikino myinshi. Uyu mugabo kandi yari icyamamare mu gukina filimi zitandukanye nka Rocky III, Hulk Hogan Sex Tape, Mr. Nanny n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!