00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Umwuzure w’i Dubai wakomye mu nkokora urugendo rwa APR HC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 April 2024 saa 01:17
Yasuwe :

Abakinnyi n’abatoza ba APR HC berekeje muri Algeria mu mikino igomba guhuza amakipe yitwaye neza iwayo muri Afurika bahuye n’ikibazo cy’urugendo rwatinze kuva i Dubai bitwe n’umwuzure uriyo.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), kiri mu byahagaritswe by’igihe gito bitewe n’imvura idasanzwe yaguye igateza umwunzure wangije byinshi muri uyu mujyi.

Ikipe y’u Rwanda na yo yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mata 2024, ariko igeze Dubai ihurirana n’imiyaga ndetse n’inkuba byabaye byinshi kubera ikirere bituma nayo ijya mu zasubikiwe ingendo.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo iyi kipe yagombaga kugera mu mujyi wa Alger ariko biteganyijwe ko igomba kuhagera kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mata kuko yahise inyura i Doha muri Qatar, bihita bituma n’imikino yagombaga gukina yimurwa ishyirwa ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mata.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 14 barimo bayobowe n’Umutoza Mukuru Bagirishya Anaclet, umwingiriza we Munyangondo JMV ndetse na Gatete Anaclet uyoboye urugendo.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iherereye mu Itsinda C, aho iri kumwe n’amakipe arimo JSK Handball yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Handball Club El Bair yo muri Algeria bizakina umukino ubanza.

APR HC yari imaze igihe idaheruka muri iyi mikino kuko yitabiriye iyabaye mu 2017.

Abakinnyi APR HC yitabaje mu mikino ihuza amakipe meza muri Afurika
Abakinnyi ba APR HC bavuye mu Rwanda neza ariko urugendo rukomwa mu nkokora n'umwuzure basanze i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .