Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama, wari uwa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye nyuma yo gutsindwa na Gabon ibitego 31-29 ku wa Kane.
Cameroun igizwe n’abakinnyi benshi bafite ibigango, yagoye u Rwanda mu minota ya mbere ndetse ibihugu byombi bikomeza kugorwa no gutsinda mu gice cya mbere cyarangiye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gifite ibitego 10-8.
Mu gice cya kabiri, abatoza b’u Rwanda bakuriwe na Hafedh Zouabi, bakoze impinduka mu mikinire, Ikipe y’Igihugu itangire kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ku barimo Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves na Akayezu André.
Mu minota itandatu ya nyuma, u Rwanda rwari rwashyizemo ikinyuranyo cy’ibitego bine (25-21) ariko umukino urangira hasigayemo igitego kimwe gusa (27-26).
Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu, Bagirishya Anaclet, yavuze ko bishimiye ibyavuye muri uyu mukino kuko byaberetse ko abakinnyi bari kumva neza ibyo bamaze iminsi babatoza mu bijyanye no kugarira amakipe abarusha imbaraga.
Ati “Turashima ko ibyo twari twateguye ku ruhande byose byagenze neza cyane, cyane mu kugarira kuko ubwugarizi ni bwo budufashije gutsinda uyu mukino. Biratanga icyizere. Gabon na Cameroun bifite uburyo bwo gukina butandukanye kandi uko bangana bitandukanye natwe.”
Yakomeje avuga ko abakinnyi bose biteguye ndetse na Mbesutunguwe Samuel uri mu bakinnyi u Rwanda rugenderaho, ariko akaba atarakinnye iyi mikino ya gicuti, ari gusoza ikiruhuko cy’icyumweru kimwe cyari cyatanzwe n’umuganga.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kane yongera kwisobanura na Gabon. Ni nyuma y’uko umukino wa gicuti wari guhuza u Rwanda na Congo Brazzaville ku wa Gatatu utakibaye.
Mu Gikombe cya Afurika kizatangira mu minsi 10 iri imbere, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Algérie, Nigeria na Zambia bizahura ku mukino ufungura irushanwa.
Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Bizimana Confiance



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!