00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: U Rwanda rwatsindiwe na Misiri mu maso ya Perezida Kagame

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 September 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball yatsindiwe na Misiri ku mukino wa nyuma w’amarushanwa Nyafurika, mu mukino wanarebwe na Perezida Kagame.

Ikipe ya Misiri yabonye intsinzi nyuma yo kwitwara neza muri aya marushanwa. Iyi kipe yazamutse mu itsinda ryayo n’ubundi itsinze u Rwanda, ikaba yongeye kurusubira irutsinda amanota 51 kuri 29.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye iminota itanu ya mbere ikora amakosa yaje gutuma habaho kotswa igitutu na Misiri, yinjira mu mukino mbere y’u Rwanda itsinda amanota ya mbere.

Uburebure bw’abakinnyi ba Misiri bwabafashije cyane kuko bakoresheje imipira yo hejuru bigatuma bakomeza kujya imbere y’ikipe y’u Rwanda mu manota kuva mu ntangiriro z’umukino.

Umukuru w’igihigu, Paul Kagame amaze kugera muri BK Arena, abasore b’u Rwanda bashyizemo agatege ngo barebe ko bagabanya ikinyuranyo cy’amanota atandatu Misiri yari imaze gushyiramo, ariko bakomeza kugenda inyuma ya Misiri.

Igice cya mbere cyarangiye ari amanota 22 ya Misiri kuri 16 y’u Rwanda, abakinnyi bajya mu karuhuko kumva impanuro z’abatoza.

Igice cya kabiri cyo cyatangiye abakinnyi b’u Rwanda batuzuye kuko umukinnyi wayo umwe yari yasoje igice cya mbere ari mu gihano cy’iminota ibiri hanze. Ntibyabaciye intege ahubwo bakomeje kwihagararaho kugira ngo birinde ikinyuranyo kiri hejuru.

Kwihagararaho ntibyabahiriye kuko imipira yo hejuru yakoreshwaga n’abakinnyi ba Misiri yakomeje gutuma ikinyuranyo cy’amanota kiguma kuba kinini.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bageze mu minota 15 ya nyuma umunaniro uba mwinshi, bituma n’amakosa bakoraga yiyongera bigabanya umuvuduko bari bafite mu kugabanya amanota. Misiri yahise ibatera imboni, ibyaza umusaruro ayo mahirwe isoza umukino ifite amanota 51-29.

Andi makipe uko yakurikiranye Maroc yabaye iya gatatu, u Burundi buba iya kane, Algerie yaje ku mwanya wa gatanu, ku mwanya wa gatandatu haza Uganda.

Amakipe yaje mu myanya y’inyuma harimo ikipe ya Libya yabaye iya karindwi na Madagascar yabaye iya munani.

U Rwanda nubwo rwatsindiwe ku mukino wa nyuma, ruri mu makipe ane yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Croatia mu mwaka wa 2023.

Abasore b'u Rwanda bakomeje kwihagararaho ariko biba iby'ubusa
Misiri yatangiye neza umukino kugeza iwurangije
Abakinnyi b'u Rwanda ntabwo bihagazeho imbere ya Misiri
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Abafana bari benshi ariko u Rwanda ntirwabashije gutsinda
Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa barebye uyu mukino
Perezida Kagame yakurikiye umukino wa nyuma wa Handball wahuje u Rwanda na Misiri
Bamwe mu bafana bari banisize amarangi
Abakinnyi ba Misiri ni bo begukanye igikombe cya Handball mu batarengeje imyaka 18
Ikipe y'u Rwanda yagerageje guha abanyarwanda ibyishimo ariko biranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages