00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: U Rwanda rwabonye itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 September 2022 saa 08:36
Yasuwe :

Ikipe y’ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball zanganyije na Algerie ibitego 30-30, mu mukino wa nyuma wo mu matsinda zikatisha itike yo kuzakina imikino ya 1/2 ndetse zibona n’itike y’igikombe cy’Isi.

Ni mu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022.

U Rwanda rubonye iyi tike y’igikombe cy’isi kizabera muri Croatia mu 2023, rumaze gukina imikino itatu. Rwatsinzwe umukino umwe wa Misiri amanota 30-44, rutsinda umwe wa Madagascar amanota 53-32 ndetse runganya umwe na Algerie 30-30.

U Rwanda rukomeje muri 1/2 runganya na Algerie ariko kuko rwatsinze Madagascar amanota menshi rukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Amakipe yageze muri ½ yose hamwe ni amakipe ane. Harimo u Rwanda, u Burundi, Misiri na Maroc. Muri iki cyiciro ikipe ya Maroc izahura n’u Rwanda, undi mukino nawo uhuze ikipe y’u Burundi na Misiri.

Aya makipe yose kandi niyo azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19. Iki gikombe kizabera muri Croatia mu mwaka wa 2023.

Iyi mikino ya ½ izaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022, naho tariki 5 Nzeri 2022 hazaba imikino yo guhatanira imyanya mu makipe atazakina ½ ari yo; Uganda, Libya, Algeria na Madagascar. Imikino ya nyuma harimo umwanya wa Gatatu n’uwa nyuma uzaba tariki ya 6 Nzeri 2023.

Abakinnyi b'u Rwanda bishimiye umutoza wabo nyuma yo kubona itike y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Croatia mu 2023
Byari ibyishimo ku basore b'u Rwanda bazakina igikombe cy'Isi
Abafana bari benshi batera abakinnyi akanyabugabo
Umuzamu w'ikipe y'u Rwanda yishimiye cyane intsinzi
U Rwanda na Algerie byahatanye kugera ku munota wa nyuma
Ingimbi z'u Rwanda zagaragaje imbaraga nyinshi
Abakunzi ba Handball bari benshi bashyigikiye ikipe y'u Rwanda
Algerie yagowe n'ikinyuranyo cy'amanota
Algerie ntabwo izakina igikombe cy'Isi
Ikipe ya Algerie yasohotse mu rwambariro yizeye intsinzi
U Burundi nabwo bwabonye itike y'igikombe cy'Isi
Maroc nayo izajya mu gikombe cy'Isi kizabera muri Croatia
Misiri yakoze ibyo yari yitezweho ikatisha itike mbere y'andi makipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .