Uyu mukino w’Umunsi wa Karindwi, wabereye muri Petit Stade i Remera, wagiye kuba APR HC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 yanganyaga na Police HC, zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.
Imbere y’abafana batari bake guhera saa Moya z’umugoroba, umukino watangiranye imbaraga n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi.
Si APR yari ihanganye na Police HC gusa kuko hari n’ihangana ry’abavandimwe, aho muri iyi kipe yambara umukara n’umweru harimo Nshimiyimana Alexis uvukana na Mbesutunguwe Samuel wa Police, hakabamo kandi Ndayishimiye Jean Pierre ‘Jet-Lee’ uvukana na Kubwimana Emmanuel.
Iri hangana ryatumye amakipe yombi ajya kuruhuka yegeranye mu bitego ari 18 bya Police HC na 16 bya APR HC.
Abasore b’Umutoza Ntabanganyimana Antoine wa Police HC bagarutse mu gice cya kabiri bahinduye umukino, bashyiramo ikinyuranyo kigaragara hagati yabo na APR.
Kayijamahe Yves wakinnye igice cya kabiri gusa, ni we wabaye itandukaniro ku ruhande rwa Police, mu gihe Umutoza Bagirishya Anaclet wa APR yifashishije Muhumure Elysé utahiriwe kuko yakomeretse akigera mu kibuga.
Umukino warangiye Police HC itsinze APR ibitego 34-28, aho Mbesutunguwe Samuel wa Police yatsinzemo ibitego byinshi (13) naho Kayijamahe Yves atsinda umunani.
Umukinnyi winjije ibitego byinshi ku ruhande rwa APR ni Rwamanywa Viateur watsinze ibitego bitanu gusa.
Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere benshi mu bakinnyi bakinira amakipe yombi bazasubira mu Ikipe y’Igihugu izakomeza umwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!