00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakizumwami Junior yabonye buruse yo kwiga mu Bufaransa akesha gukina Tennis

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 July 2024 saa 12:39
Yasuwe :

Hakizumwami Junior ukinira Ikipe y’Igihugu ya Tennis yabonye buruse yo kwiga no gukina muri Mouratoglou Tennis Academy rimwe mu marerero akomeye mu Bufaransa.

Uyu musore w’imyaka 18 ni umwe mu batanga icyizere muri Tennis y’u Rwanda cyane ko adasiba mu Ikipe y’Igihugu mu marushanwa menshi atandukanye.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Hakizumwami yatangaje ko ari amahirwe akomeye yabonye yo gukomeza amashuri no gukuza umwuga we.

Yagize ati “Ni ingenzi cyane kuko izamfasha kwiga neza no kuzamura urwego muri Tennis. Bizamfasha ku giti cyanjye ariko n’igihugu muri rusange kuko nzabona amarushanwa menshi akomeye.”

Ni ku nshuro ya kabiri Hakizumwami abonye amahirwe yo kuzamura urwego rwe muri Tennis kuko mu 2019 yerekeje muri Kenya kuri buruse y’Ishyirahamwe rya Tennis ku Isi.

Hakuzumwami ni umwe mu batanga icyizere cyo kuzavamo abakinnyi bakomeye mu Rwanda kuko asanzwe akina mu Ikipe y’Igihugu ndetse aheruka muri Angola aho yari yitabiriye irushanwa rya Davis Cup 2024.

Mouratoglou Tennis Academy ni irerero rikomeye ryigisha Tennis riherereye i Biot, Alpes-Maritimes mu Bufaransa. Ryashinzwe na Patrick Mouratoglou umwe mu batoza bakomeye cyane ku isi watoje Serena William imyaka 10 (2012-2022), ubu akaba asigaye ari kumwe na Holger Rune.

Hakizumwami Junior yerekeje muri Mouratoglou Tennis Academy rimwe mu marerero akomeye mu Bufaransa.
Hakizumwami Junior ni umwe mu batanga icyizere cyo kuzavamo umukinnyi ukomeye muri Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages