Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane, tariki 19 Gicurasi 2022, ni bwo abakinnyi, abayobozi, abafatanyabikorwa n’abandi bari kumwe na Gisagara Volleyball Club bageze i Kigali.
Mu irushanwa Gisagara Volleyball Club yageze ku rwego rwo gukinira umudali w’umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa na Espérance de Tunis amaseti 3-0 (25-21, 25-14, 25-20) muri ½ cy’irangiza.
Iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda i Tunis muri Tunisie, yasoje ku mwanya wa gatatu mu mikino y’igikombe cya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo itsinze Port de Douala amaseti 3-1.
Muri uyu mukino, Gisagara VC yakinaga na Port de Douala, abakinnyi ba Gisagara batangiriye hasi batsindwa iseti ya mbere ku manota 25-18. Gusa amaseti atatu yakurikiye, Gisagara yakoze iyo bwabaga iyatsinda yose bityo umukino urangira iri imbere n’amaseti 3-1 (18-25, 25-23, 25-18, 25-18).
Gisagara VC yageze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kuyobora itsinda yari irimo rya kane hamwe na Nigeria Customs (Nigeria), Port Douala (Cameroun) na Equity Bank (Kenya). Iyi kipe yageze muri 1/2 itsinze Club de Kalibia amaseti 3-2 (29-27, 22-25, 16-25, 25-23, 15-12) muri 1/4 cy’irangiza.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryatwawe na Al Ahly itsinze Espérance de Tunis amaseti 3-1 (25-22, 25-22, 24-26, 25-17).
Gisagara Volleyball Club yakoze amateka mashya yo kugera kure mu mikino Nyafurika nyuma y’uko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yarenze amatsinda mu 2004.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!