Piqué na Shakira bari bamaze imyaka 12 babana nk’umugore n’umugabo, bafashe umwanzuro wo gutandukana bitewe n’ibibazo by’ubwumvikane bucye.
Mu minsi ishize nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko Gerard Piqué asigaye yibana mu nzu wenyine.
Ibi byaje gukurikirwa n’uko byavugwaga ko Gerard Piqué yababajwe no kuba Shakira amushinja kumuca inyuma.
Bwa mbere byavuzwe ko Piqué w’imyaka 35 ashobora kuba aryamana na nyina wa Pablo Martín Páez Gavira Gavi, umukinnyi w’imyaka 17 bakinana muri Barcelone.
Gusa andi makuru avuga umukobwa babonanye na Piqué utari nyina wa Gavi ahubwo bashobora kuba basa kuko ari mu kigero cy’imyaka 20.
Mu ndirimbo aheruka gusohora, Shakira yaririmbyemo amagambo akomeye bikekwa ko byari nyuma yo gufata Piqué amuca inyuma.
Muri iyi ndirimbo yise Te Felicito yafatanyije na Rauw Alejandro, Shakira hari aho yaririmbye ati “ Kuguhaza byansabye kwicamo ibice. Barambwiye nanga kumva”.
Yakomeje agira ati “ Ibyo byose dore uko birangiye. Wimbwira ngo nkubabarire, birakabije kandi birarababaje ibyo wibwira. Ndakuzi barakumbwiye kandi ndabizi neza ko umbeshya.”
Mu butumwa aba bombi bageneye abakunzi babo, bavuze ko bahisemo gutandukana ku nyungu z’abana babo.
Buragira buti “ Tubabajwe no kubamenyesha ko twatandukanye ku nyungu z’imibereho myiza y’abana bacu kuko nibo tureba cyane. Turasaba ko mwareka kutwota kandi murakoze kutwumva.”
Mu 2010 ubwo habaga imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, nibwo Piqué yamenyanye na Shakira.
Icyo gihe, Shakira w’imyaka 45 yaririmbye mu muhango ufungura irushanwa bityo baza gucudika bigera aho Shakira yimukira muri Espagne.
Aba bombi bakoze ubukwe muri icyo gihe kuri ubu bakaba bari bamaze kubyarana abana babiri; Sasha w’imyaka irindwi na Milan ufite imyaka icyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!