00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakwaya Claude na Mugabo Claude bigaragaje hatangizwa ‘Huye Rally 2025’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 October 2025 saa 08:51
Yasuwe :

Isiganwa ry’imodoka rya “Huye Rally 2025” ryatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, aho hakinwe agace gato ko kugaragaza uko abapilote bahagaze mbere yo gusiganirwa mu mihanda yabugenewe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Huye Rally ibera mu Ntara y’Amajyepfo, igamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiriye mu Mujyi wa Huye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, aho nyuma y’imvura yaguye hakinwe agace kareshya n’ibilometero bine kakinwe n’imodoka 11 ndetse akaba ari zo zasoje.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally mu 2024, ni bo bitwaye neza muri aka gace aho Subaru Impreza bari batwaye yakoresheje iminota ibiri n’amasegonda 55, bakurikirwa na Gakwaya Eric wakinanaga na Miss Kayibanda Aurore basize amasegonda atanu naho Yoto Fabrice na Ruzindana Axel baba aba gatatu basizwe amasegonda atandatu.

Ku mwanya wa kane hasoreje Umunya-Uganda Kayira Faizal wakinanaga na Katumba Duncan naho Kanangire Christian wari kumwe na Mujiji Kevin ndetse na Kalimpinya Queen wakinanaga na Ngabo Olivier basoreza ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.

Imodoka umunani za Subaru Impreza zitabiriye iri rushanwa, zose zasoreje mu myanya umunani ya mbere, aho Murengezi Brian na Niwemugore Djamila babaye aba karindwi naho Rutuku Mike na Gasarabwe Alain baba aba munani.

Dusingizimana Salvator na Kubwimana Emmanuel bari muri Toyota Corolla babaye aba cyenda, bakurikirwa na Peugeot ebyiri zirimo iyari itwawe na Rutabingwa Gratien ari kumwe na Munyaneza Irène ndetse n’iya Hakizimana Jack wari kumwe na Semana Ish Kevin.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangira isiganwa nyakuri, aho hakinwa uduce umunani mu mihanda ya Gisagara-Kibilizi-Mugomba-Gisagara (1&2) kuva Saa Sita, Rango- Kibilizi (3&4), Kibilizi-Rango (5&6) na Rango-Kibilizi (7&8). Utu duce tune twa nyuma turakinwa mu ijoro, kuva Saa 19:15.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira, hazakinwa agace ka cyenda n’aka 10 mu muhanda wa Save-Shyanda guhera saa Yine, mu gihe agace ka 11 n’aka 12 tuzakinirwa mu muhanda wa Shyanda-Save guhera Saa Sita, gusoza no gutanga ibihembo bitangire Saa Munani n’Igice z’amanywa.

Isiganwa ry'imodoka rya Huye Rally ritangizwa n'agace k'ijoro ko kugaragaza uko abapilote bahagaze
Subaru Impreza yari itwawe na Yoto Fabrice ari kumwe na Ruzindana Axel mu gace kakiniwe mu Mujyi wa Huye
Yoto Fabrice na Ruzindana Axel basoreje ku mwanya wa gatatu basizwe amasegonda atandatu
Kanangire Christian na Mujiji Kevin na bo bakinisha Subaru Impreza
Imodoka 11 ni zo zasoje umunsi wa mbere wa Huye Rally 2025
Queen Kalimpinya na Ngabo Olivier bari mu baba bitezwe muri Huye Rally aho basoreje mu myanya itatu ya mbere mu nshuro ebyiri ziheruka
Kanangire Christian na Mujiji Kevin basoreje ku mwanya wa gatanu
Peugeot 106 yari itwawe na Rutabingwa Gratien ari kumwe na Hakizimana Irène
Rutuku Mike na Gasarabwe Alain babaye aba munani
Abanya-Huye bongeye kuryoherwa no kubona isiganwa ry'imodoka baherukaga muri Kamena 2024
Murengezi Bryan na Niwemugore babaye aba karindwi mu gace gatangiza "Huye Rally 2025"
Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier basoreje ku mwanya wa gatandatu basizwe amasegonda 21
Gakwaya Eric na Miss Aurore Kayibanda basoreje ku mwanya wa kabiri
Imodoka zakinnye aka gace zazengurukaga hagati mu Mujyi wa Huye
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude ni bo bakoresheje ibihe byiza muri aka gace kareshyaga n'ibilometero bine

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages