00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Federasiyo ya Tennis yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 17 May 2024 saa 06:37
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024 ryibutse ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abasaga ibihumbi 259 barushyinguwemo.

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, abagize umuryango mugari wa Tennis mu Rwanda basobanuriwe amateka yaranze Jenoside n’uburyo yakozwemo nyuma baza gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, abagize umuryango wa Tennis mu Rwanda bakaba bahise berekeza ahari ibibuga by’umukino wa Tennis muri IPRC Kicukiro ahakomereje ibiganiro byagarukaga ku mateka ya Jenoside.

Mu ijambo rye, Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo yasabye abasiporutifu kurangwa n’urukundo birinda ko hagira andi macakubiri aza mu gihugu, avuga ko nubwo we atabonye Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari ataravuka ariko amateka yayo yayabwiwe ndetse bikaba bibabaje ko hari abasiporutifu bayigizemo uruhare.

Rwego akaba yasabye abari muri Tennis gukomeza gushyira hamwe mu guteza imbere igihugu ndetse no gushimangira Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe, Mukansenga Béatrice wabuze umugabo we Kagabo Joseph muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko amwibukira ku kuba yarakundaga umukino wa Tennis cyane ndetse akanga uwo ari we wese warenganya mugenzi we.

Yagize ati: “Kagabo yakuriye i Huye akina umukino wa Tennis ndetse tuza kwimukira i Musanze akomeza kuwukina. Ntabwo yakinnye nk’uwabigize umwuga ariko wari wo mukino we aho yavugaga ko azanawukundisha abana be, birababaje cyane ko bamwishe atabikoze”.

“Ni umuntu wangaga akarengane ku buryo atoroheraga uwo ari we wese wabaga atwibasira ngo turi Abatutsi kuko batangiye kudutoteza kuva kera. Kubera ko yari umusportif kuva kera, yahitaga ahagarara akavuga ati nibaze turwane aho kudusuzugura bene aka kageni, wenda banyice. Byarangiye koko bamwiciye i Gahanga aho twari twahungiye tuvuye Kabeza”.

Madame Mukansanga akaba yavuze ko ikimubabaza kurushaho kugeza uyu munsi ari uko atari yabona umubiri w’umugabo we kuko atazi aho bamushyize. Yashoje avuga ko Jenoside yabaye atwite anafite umwana w’incuke, aho kuri ubu bakuze kandi na bo bakunda umukino wa Tennis nka se.

Vice Perezida wa federasiyo ya Tennis mu Rwanda Ndahayo Claver we akaba yavuze ko ishyirahamwe ayoboye ryakoze ibishoboka rigashaka amazina y’abahoze muri uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa avuga ko nundi waba ufite uwe utaramenyekanye yabagana ari nako ashishikariza n’abandi bafite ubuhamya kuri bo kuza kubutanga.

Uretse igikorwa cyo Kwibuka cyo kuri uyu munsi, Federasiyo ya Tennis ikaba yaranateguye imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Genocide Memorial Tournament, iri butangire kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi ikazoswa tariki ya 26 uku kwezi, ahazakinwa ibyiciro byose uhereye ku bakiri bato ukagera ku batarabigize umwuga.

Kuri ubu bari mu biganiro ku mateka ya Jenoside, biri kubera ahari ibibuga by’umukino wa Tennis muri IPRC Kicukiro.

Abo mu muryango wa Tennis bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Bazengurukijwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso
Bashyize indabo ahari imibiri y'abasaga ibihumbi 259 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Ibiganiro byakomereje muri IPRC Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .