00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Kashaka yegukanye CimeGolf 2019 yaciye agahigo ko kwitabirwa na benshi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 September 2019 saa 02:44
Yasuwe :

Irushanwa rya CIMEGOLF 2019 ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’ ku bufatanye na Kigali Golf Club ryasojwe ku wa Gatandatu, ryegukanwe na Dr Kashaka Kagereya Davis mu bagabo mu gihe mu bagore ryatwawe na Karegeya Rehema.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, ryabaye iminsi ibiri; ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, rihuza abakinnyi batabigize umwuga, aho kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abakinnyi 171, akaba ari wo mubare munini witabiriye kuva ritangiye gukinwa.

Uyu mwaka ryajemo kandi n’abandi bakinnyi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zimbabwe n’u Rwanda rwaryakiriye.

Mu bakinnye bahataniye ibihembo, Dr Kashaka Karegeya Davis ni we wegukanye irushanwa mu bagabo nyuma yo gutsinda n’amanota 71 mu gihe John Thairu na Rwiyamira David bagize amanota 75.

Mu cyiciro cy’abagore, irushanwa ryegukanywe na Karegeya Rehema watsinze n’amanota 90, akurikirwa n’abarimo Mugeni Linda, Rwigema Alice na Nimbona Nadege.

Abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, bahembwe ibikoresho bizabafasha kuzamura impano zabo mu mukino wa Golf.
Ubwo CIMEGolf Tournament yabaga nshuro ya mbere mu 2017 yitabiriwe n’abakinnyi 90, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 30 Frw.

Mu mwaka ushize, ubwo yabaga ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abakinnyi basaga 100, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 53 Frw mu gihe uyu mwaka yari ifite ingengo y’imari ya miliyoni 60 Frw.

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr. Kashaka Karegeya Davis ni we wegukanye CimeGolf 2019
Bheki Mthembu uyobora CIMERWA na we yakinnye muri iri rushanwa ry'uyu mwaka
Irushanwa ryakinwe mu cyiciro cy'abagabo n'abagore
Ibihembo byahawe abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .