Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, ryabaye iminsi ibiri; ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, rihuza abakinnyi batabigize umwuga, aho kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abakinnyi 171, akaba ari wo mubare munini witabiriye kuva ritangiye gukinwa.
Uyu mwaka ryajemo kandi n’abandi bakinnyi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zimbabwe n’u Rwanda rwaryakiriye.
Mu bakinnye bahataniye ibihembo, Dr Kashaka Karegeya Davis ni we wegukanye irushanwa mu bagabo nyuma yo gutsinda n’amanota 71 mu gihe John Thairu na Rwiyamira David bagize amanota 75.
Mu cyiciro cy’abagore, irushanwa ryegukanywe na Karegeya Rehema watsinze n’amanota 90, akurikirwa n’abarimo Mugeni Linda, Rwigema Alice na Nimbona Nadege.
Abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, bahembwe ibikoresho bizabafasha kuzamura impano zabo mu mukino wa Golf.
Ubwo CIMEGolf Tournament yabaga nshuro ya mbere mu 2017 yitabiriwe n’abakinnyi 90, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 30 Frw.
Mu mwaka ushize, ubwo yabaga ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abakinnyi basaga 100, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 53 Frw mu gihe uyu mwaka yari ifite ingengo y’imari ya miliyoni 60 Frw.









Amafoto: Usanase Anitha
TANGA IGITEKEREZO