00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yagiye muri Tanzania kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 October 2022 saa 02:22
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda ya Cricket yerekeje muri Tanzania kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera i Kigali mu Ugushyingo.

Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Tanzania mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.

Aba basore bagiye gukina imikino itanu ya gishuti n’ikipe y’Igihugu ya Tanzania, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izabera i Kigali mu Rwanda tariki 17-25 Ugushyingo 2022.

Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 15 barimo Rubagumya Clinton Innocent, Dusingizimana Eric, Ndikubwimana Didier, Tuyisenge Orchide, Niyitanga Wilson, Mucyodusenge Aime na Manishimwe Oscar.

Hari kandi na Bimenyimana Zappy, Mitali Yvan, Kubwimana Eric, Irakoze Kevin, Akayezu Martin, Hakizimana Jean Baptiste, Ntirenganya Ignace na Sebareme Emmanuel.

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izitabirwa n’amakipe umunani ariyo Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Rwanda, Mali, Saint Helena na Seychelles.

Amakipe abiri ya mbere niyo azabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi (ICC T20 Men’s World Cup) kizabera muri West Indies na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe y'Igihugu mbere yo guhaguruka ku kibuga cy'indege cya Kigali
Ikipe y'Igihugu ya Cricket yerekeje muri Tanzania kwitegurirayo imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages