Ni igikorwa kuzamara iminsi itatu guhera ku wa Kane, tariki ya 23 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2023, kiri kubera ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.
Dusabemungu Eric uri mu bari guhabwa ubumenyi yagaragaje ko abari kubaha amahugurwa bafite umusanzu bakongera ku rwego bari bafite.
Ati “Aya mahugurwa tuzayungukiramo byinshi cyane ko turi kuyahabwa n’inzobere muri uyu mukino. Twiteguye gusangiza abandi ibyo tuzigira hano kandi bigire aho bigeza umukino wa Cricket iwacu.”
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), Stephen Musaale, watangije aya mahugurwa ku mugaragaro avuga ko adakwiriye kugirira inyungu abayitabiriye.
Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuri mwe no ku iterambere rya Cricket. Bityo rero abari guhugurwa muzadufasha guhugura abandi kuko dufite umubare munini w’abasifuzi basifura mu byiciro bitandukanye."
"Twifuza ko umukino ukura kandi ugatera imbere ku ruhando mpuzamahanga. Tuzakomeza gushaka abaduha ubumenyi bwisumbuye kuri ubu dufite kugira ngo duharanire kuba beza kurushaho."
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byateye imbere mu mukino wa Cricket akaba ariyo mpamvu yasabwe kohereza mu Rwanda Lauren Agenbag na Mokorosi Chobokoane Thomas nk’inzobere muri Cricket.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!