00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIMERWA yateguye irushanwa rya Golf rizatwara miliyoni 60 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 September 2019 saa 09:38
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’ ku bufatanye na Kigali Golf Club, bateguye irushanwa ryiswe “CIMEGOLF 2019” rizatwara agera kuri miliyoni 60 Frw.

Iri rushanwa rizakinwa iminsi ibiri, ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri no ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri, rizabera muri Kigali Golf Club i Nyarutarama ndetse zitibirwa n’abakinnyi basaga 138.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Bheki Mthembu uyobora CIMERWA, yatangaje ko ari irushanwa rigamije gufasha abakunzi b’umukino wa Golf kwishima.

Ati” Ni umwanya mwiza wo guhura no gusabana ku bakunzi ba Golf mu Rwanda. Nka CIMERWA, ni iby’agaciro kuba bamwe mu bagira uruhare mu iterambere rya Golf mu gihugu, n’iri rushanwa rikaba riri muri uwo murongo.”

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr. Kashaka Karegeya Devis, yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo abanyamuryango ba Kigali Golf Club n’abatumirwa ba CIMERWA bazava mu bindi bihugu nka Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe na Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati” Navuga ko ari irushanwa rikomeye cyane kandi rinini kuko kugeza ubu dufite abantu hafi 138 bamaze kwiyandikisha barimo abanyamuryango bacu basanzwe n’ab’ahandi CIMERWA na PPC zikorera mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Botswana, Zimbabwe na Afurika y’Epfo, bazaza kwifatanya natwe muri iri rushanwa.”

Dr. Kashaka yavuze ko bahisemo ko iri rushanwa riba mu minsi ibiri kugira ngo abakinnyi bose bazaryitabire babashe gukina.

Bitandukanye n’inshuro ebyiri zabanje, aho iri rushanwa ryitabirwaga n’abakinnyi babigize umwuga, uyu mwaka rizibanda ku batarabigize umwuga bazahembwa ibikoresho bitandukanye bizabafasha kuzamura impano zabo.

Ati” Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba rireba abatarabigize umwuga, nta babigize umwuga tuzaba dufite. Dufitemo icyiciro cy’abahungu bakiri bato bakinira Ikipe y’Igihugu na bo bazitabira.”

Ubwo CIMEGolf Tournament yabaga nshuro ya mbere mu 2017 yitabiriwe n’abakinnyi 90, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 30 Frw.

Mu mwaka ushize, ubwo yabaga ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abakinnyi basaga 100, ifite ingengo y’imari ya miliyoni 53.

Ubuyobozi bwa Kigali Golf Club bwishimira uruhare rwa CIMERWA mu gutegura iri rushanwa.

CIMEGOLF 2019 ni irushanwa ritegurwa na CIMERWA rigiye kuba ku nshuro ya gatatu
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr. Kashaka Karegeya Devis
Bheki Mthembu uyobora CIMERWA, avuga ko iri rushanwa rigamije gufasha abanyarwanda
Abakinnyi bazitwara neza bazahabwa ibikoresho byifashwishwa mu gukina Golf, ku wa Gatandatu nimugoroba
Iri rushanwa rizabera ku kibuga cya Kigali Golf Club

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .