Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket iri i Gahanga ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.
Ikipe ya Challengers ni yo yatsinze tombola yo guhitamo gutangira bajugunya udupira (bowling) cyangwa gutangira badukubita mu gihe banashyiraho amanota (Batting). Yahisemo gutangira ijugunya udupira, ibuza IPRC Kigali gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye IPRC Kigali ishyizeho amanota 115 mu dupira 120, ariko Challengers yasohoye abakinnyi bayo icyenda (9 Wickets).
Challengers yatangiye igice cya kabiri isabwa amanot 116 ngo ibe yegukanye igikombe. Ntibyigeze biyisaba gukina overs zose [udupira 120, over imwe igizwe n’udupira dutandatu] kuko muri ’overs’ 14 n’udupira tubiri yari imaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na IPRC Kigari.
Yatsinzemo amanota 119 mu gihe IPRC Kigali yasohoye abakinnyi bane ba Challengers (4 Wickets).
Manishimwe Oscar wa IPRC Kigali ni we wahize abandi mu gushyiraho amanota menshi aho yatsinze amanota 257 mu mikino irindwi, ahabwa ibahasha y’ibihumbi 100 Frw.
Akayezu Martin wa Challengers yahize abandi mu bajugunye agapira neza aho mu mikino irindwi yakuyemo abakinnyi 16 (16 Wickets), na we ahabwa ibihumbi 100 Frw.
Vicky Prajapati wa Indorwa CC ni we wahize abandi mu gusama udupira twinshi aho mu mikino itandatu yasamye udupira twasohoye abakinnyi barindwi, ahabwa ibihumbi 70 Frw.
Akayezu Martin yabaye kandi umukinnyi mwiza w’irushanwa aho yahawe igihembo cy’ibihumbi 200 Frw.
IPRC Kigali yabaye iya kabiri yahawe miliyoni 1 Frw mu gihe Challengers CC yegukanye igikombe inahabwa miliyoni 2 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!