00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Carlos Takam yishimiye gutangiza ishuri ry’Iteramakofe mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 October 2025 saa 07:31
Yasuwe :

Umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, Carlos Takam, yishimiye gutangiza ishuri ryigisha imikino njyarugamba mu Rwanda binyuze mu muryango we yise Carlos Takam Foundation.

Ni ishuri ryafunguwe muri iki cyumweru ryiswe Carlos Takam Boxing Academy, rifite intego yo guteza imbere umukino w’iteramakofe muri Afurika.

Umuhango wo kuritangiza witabiriwe n’Igikomangoma Albert II wa Monaco n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.

Abandi bari bitabiriye ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku Magare, David Lappartient, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Ntwari Bashir, Umunyabigwi muri Formula 1, Jacky Ickx n’abandi.

Ni ibirori byari byiganjemo imikino y’iteramakofe, imbyino za Kinyarwanda ndetse no kugaragaza igishushanyo mbonera cy’ahazajya hakinirwa iyi mikino hazaba harimo ibikoresho byose byabugenewe.

Carlos Takam kandi yigaragarije abitabiriye uyu muhango mu mukino yakinnye, mu ijambo rye avuga ko iri rerero ari intambwe nziza ku iterambere ry’umukino w’itaramakofe muri Afurika.

Ati “Inzozi zanjye ni ukubona hazamuka abakinnyi bakomeye muri Afurika, bakamenyekanira iwabo kandi bagashyigikirwa. Iri shuri rizaba ahantu h’icyitegererezo n’ishema ku rubyiruko rw’Afurika.”

Iri shuri rizatangira ibikorwa muri Werurwe 2026, ntirizaba rifite aho kwitoreza gusa, ahubwo rizaba ririmo ahandi habera ibikorwa by’imyidagaduro, resitora, ibiro n’imikino yo ku ikoranabuhanga [eSports].

Muri uyu muhango herekanywe umukandara mushya wiswe ‘Ushujaa Africa World Belt’ wakorewe mu Rwanda n’umunyabugeni Khalil Rizinde. Takam yifuza kuzawurwanira akawutwara.

Carlos Takam na Victor Silva wo mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe ku Isi WBC bahaye Perezida Kagame umukandara wihariye w’uyu mukino.

Carlos Takam Foundation ifitanye ubufatanye n’Umuryango Peace and Sport wo muri Monaco, yatangirijwe mu Rwanda mu 2023, mu rwego rwo guteza imbere siporo, uburezi n’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Abanyafurika.

Izaba ihagarariwe na Scorpio Ciftci nka Visi Perezida wa mbere na Léon Sala nka Visi Perezida wa Kabiri. Mauricio Sulaimán, Princesse Sophia Wolkonsky bakaba bagizwe inama y’ubutegetsi.

Carlos Takam, David Lappartient n'Igikomangoma Albert II wa Monaco bari kujya muri uyu muhango
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe mu mbyino Nyarwanda
Abanyarwanda bakoze umukandara ukinirwa ku rwego mpuzamahanga
Umuhango wo gutangiza iri shuri wabereye kuri Zaria Court
Igikomangoma Albert II wa Monaco yitabiriye umuhango wo gutangiza ishuri ry'iteramakofe rya Carlos Takam
Carlos Takam yakinnye umukino wo kwiyereka abakunzi be
Umuhango wo gutangiza ishuri rya Carlos Takam witabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages