Ikipe ya Misiri na Team Scoddy Downunder yo muri Australia yagombaga kwitabira Tour du Rwanda mu 2014 agatinya icyorezo cya Ebola cyari cyugarije Afurika, yemeje ko azitabira iri siganwa rizakinwa ku nshuro ya karindwi.
Mu 2014, Tour du Rwanda yakinwe n’amakipe 16.
Ku nshuro ya kabiri, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu Team Rwanda Kalisimbi, Team Rwanda Muhabura na Team Rwanda Akagera.
Bayingana Aimable uyoboraw’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda avuga ko biteze ko Abanyarwanda bazongera kwitwara neza nyuma yo kubona amarushanwa menshi mpuzamahanga ndetse n’abakinnyi bashya bigaragaje mu marushanwa aba buri kwezi.
U Burundi n’ikipe yo muri Eritrea ya As Be Co bari bitabiriye mu 2014 ntibagarutse basimbuzwa Misiri na Gabon ziyongera kuri Afurika y’Epfo, Kenya, Ethiopia, Eritrea, Maroc na Algeria yaherukaga mu 2013.
Team Novo Nordisk Development izaturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Team Scoddy Downunder muri Autralia naho ay’i Burayi ni Team Haute Savoie Rhone- Alpes mu Bufaransa, Team BIKE-AID yo mu Budage umwaka ushize yakinagamo Umunya Eritrea Mekseb Debesay, Global Cycling Team mu Buholandi na Team Loup Sport yo mu Busuwisi.
Abahungu 8 n’umukobwa bitabiriye imikino nyafurika
Bamwe mu bazakina Tour du Rwanda bitabiriye imikino nyafurika iri kubera muri Congo Brazzaville barimo Aleluya Joseph, Biziyaremye Joseph, Hadi Janvier, Hakuzimana Camera, Karegeya Jeremie, Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude wegukanye Tour de Kigali na Nsengimana Jean Bosco.
Mu bakobwa, Girubuntu Jeanne D’arc azahagararira u Rwanda mu gusiganwa umuntu ku giti cye no mu muhanda.
Mu bahungu, Ndayisenga Valens, Hadi Janvier, Biziyaremye Joseph na Hakuzimana Camera bazasiganwa ikipe ku ikipe ndetse Ndayisenga Valens na Hadi Janvier basiganwe umuntu ku giti cye ndetse bose bagaragare mu isiganwa ryo mu muhanda.



















TANGA IGITEKEREZO