Ni irushanwa riteganyijwe gukinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, rikazitabirwa n’abakinnyi biyandikishije bagera kuri 200, barimo Abanyarwanda 120.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR Bank, Godfrey Kariuki Kamau, yagaragaje ko banki yifuza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’aho ikorera binyuze muri Golf.
Ati “Uyu ni umwaka wa gatatu twakiriye irushanwa nk’iri. Uko duhozaho mu kuryakira, byerekana ko hari akamaro rigirira Abanyarwanda by’umwihariko aba-sportifs.”
“Abakinnyi bazitwara neza bazabona amahirwe yo kujya guhatana n’abandi bo mu bindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubwabyo bikomeza umubano w’ibihugu byose.”
Umuyobozi wa Golf muri Kigali Golf Resorts & Villas, Rama Donneur, yavuze ko aho batangiye gukorana n’ibigo nka BPR Bank hari icyo byongereye ku batarumvaga neza impamvu zo gukina Golf.
Ati “Ndashimira BPR kuba yarazanye iri rushanwa. Iri ni rimwe mu yadufashije kumenyekanisha umukino mu Rwanda, ndetse rikaba n’intambwe ikomeye mu gukurura amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.”
“Ikindi kandi aya marushanwa atuma Abanyarwanda bamenyekana, cyane ko n’umukinnyi wacu [Nsanzuwera Celestin] ari mu ba mbere muri Afurika. ”
Irushanwa rya BPR-KCB East Africa Golf Tour rizakinwa mu byiciro by’abagore, abagabo ndetse n’abakuze. Ikindi cyiciro ni icy’abategura irushanwa.
Biteganyijwe ko abazatsinda i Kigali bazerekeza muri Kenya mu mikino ya nyuma izabera i Nairobi mu Ukuboza 2025. Aha bakazahahurira n’abakinnyi bo mu bindi bihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi.
Ikipe izaba iya mbere izahembwa miliyoni y’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga miliyoni 11,2 Frw.
Abakinnyi baheruka kwitwara neza bagahagararira u Rwanda ni Nganga Barnabas Kariuki, Olwit Anthony Robert, Murekatete Alphonsine na Mukisa Benjamin.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!