Ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, ni bwo kuri Mundi Center hakiniwe imikino ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda muri Billard yahuriyemo amakipe yo mu Mujyi wa Kigali.
Amakipe 16 ni yo yakinnye Shampiyona y’u Rwanda ari mu matsinda ane, hakomeza imwe muri buri tsinda. Ayo ni Drums, RGP, Snipers na Eza Breakers.
Muri ½, RGP yahuye na Drums yegukanye shampiyona ebyiri ziheruka irayisezerera, naho Eza Breakers ikuramo Snipers iheruka gukina umukino wa nyuma.
RGP yatsinze Eza Breakers ihita yegukana Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere, ihabwa miliyoni 1 Frw, Eza Breakers ihabwa ibihumbi 700 Frw, mu gihe Drums yabaye iya gatatu yahawe ibihumbi 400 Frw.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Billard mu Rwanda, Shema Jean Claude, yavuze ko shampiyona yagenze neza kandi igiye kongerwamo andi makipe yo hanze ya Kigali.
Ati “Nyuma yo gutegura neza shampiyona ku nshuro ya gatatu, byerekana ko ahazaza hacu ari heza. Ubu turi mu nzira zo kwandikisha Ishyirahamwe ry’Imikino mu buryo bwemewe n’amategeko, aho twiteze ko mu mpeshyi tuzaba twanditswe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere.”
“Indi gahunda turi gutegura ni ukuzengura intara zose z’igihugu dutegura amarushanwa tunahashyira amakipe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!