00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Bushinwa yahaye FERWACY amagare 100

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 8 September 2015 saa 12:57
Yasuwe :

Ambasade y’u Bushinwa yahaye Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) inkunga y’amagare 100 azashyikirizwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga bataha kure.

Aya magare 100 yashyikirijwe abayobozi ba FERWACY kuri uyu wa Kabiri ku cyiciro cy’iyi Ambasade mu Rwanda ari mu rwego gufasha iri shyirahamwe guteza imbere uyu mukino.

Aya magare azahabwa abanyeshuri biga mu mashuri abanza bataha kure y’ibigo byabo mu koborohereza urugendo bikaba n’inzira yo kubakundisha igare, abafite impano bagakurikiranwa n’abatoza.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda yereka abayobozi ba FERWACY inkunga y'amagare 100 bagenewe
FERWACY izashyikiriza aya magare abanyeshuri biga mu mashuri abanza bataha kure

Si ubwa mbere amagare nk’aya atanzwe mu Rwanda kuko MTN Qhubeka yayatanze i Rwamagana mu 2014 ahabwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza, abafite impano yo gusiganwa ku magare bakaba bakurikiranwa muri Adrien Niyonshuti Cycling Academy.

Icyiciro cya mbere cy’amagare yatanzwe i Rwamagana cyari kigizwe n’amagare 100 yahawe abanyeshuri bo mu bigo birindwi. Amagare 200 niyo yari ateganyijwe gutangwa afite agaciro ka miliyoni 39 ibihumbi 454 FRW.

Mu 2014, abanyeshuri 100 bashyikirijwe amagare ku bufatanye bwa FERWACY na MTN Qhubeka
Aya magare yashyikirijwe abanyeshuri biga bataha kure y'amashuri yabo
Gukoresha aya magare bituma aba bana bakunda uyu mukino, abafite impano bagakurikiranwa n'abatoza
Ambasaderi w'u Bushinwa asinyana na Bayingana Aimable uyobora FERWACY amasezerano y'ubufatanye
FERWACY yashyikirijwe amagare 100 n'u Bushinwa nyuma y'aho i Rwamagana mu 2014 hatanzwe andi na MTN Qhubeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages